Imikino

Paulo Dybala ntari mu bo Juventus yifashisha ikina na Tottenham.

 

Juventus yakuye Dybala ku rutonde rw’abakinnyi yifashisha icakirana na Tottenham kuri uyu wa kabiri, mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cya Eufa Champions league.

Ni umukino ikipe ya Juventus de Turin iza kuba yasuyemo ikipe ya Tottenham hotSpur kuri stade y’igihugu y’ubwongereza Wembley kuri uyu mugoroba.

Uyu mukino ntuza kugaragaramo rutahizamu ukomoka muri Argentina Paulo Dybala dore ko urutonde rw’abakinnyi 19 umutoza Massimiliano Allegri yashyize ahagaragara arucishije kuri Twitter y’ikipe ya Juventus rutagaragaraho uyu mukinnyi.

Uyu ntabwo arakina uyu mukino

Dybala w’imyaka 24 y’amavuko yavunitse ku wa 06 Mutarama uyu mwaka ubwo ikipe ye ya Juventus yakinaga na Cagliari mu mukino wa shampiyona. kuva icyo gihe kugeza magingo aya Dybala ntaragaruka mu kibuga n’ubwo amakuru yavugaga ko ashobora kumara ukwezi kumwe hanze y’ikibuga.

Amakuru avuga ko uyu musore yatangiye gukora imyitozo, gusa imvune yagize ntirakira neza ku buryo yagaragara mu mukino uza kubera kuri stade nini mu gihugu cy’Ubwongereza.

Juventus ntifite icyuho cya Dybala mbere y’uko ihura na Tottenham gusa kuko iza nanone kuba idafite abandi bakinnyi b’inkingi za mwamba barimo Stephan Lichtsteiner, Blaise Matuidi, Andrea Barzagli na Juan Cuadrado bafite ibibazo by’imvune.

Muri rusange dore abakinnyi 19 Juventus iza kwifashisha kuri uyu mugoroba.

Abazamu: Buffon, Pinsoglio na Szczesny

Ba myugariro: De Siglio, Georgio Chelini, Mendy Benatia, Alex Sandro na Rugani.

Abakina hagati: Miralem Pjanic, Sami Khedira, Claudio Machisio, Kwado Asamoah, Sturaro, Bentacur na Muratore.

Abasatira izamu: Gonzalo Higuain, Duglas Costa, Mario Mandzukich na Bernardeschi.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger