Amakuru ashushyeImyidagaduro

Patoranking uheruka mu Rwanda aritegura kwibaruka

Umuhanzi Patoranking wataramiye i Kigali kuwa gatandatu ushize yahishuye ko we n’umukunzi we bari hafi kwibaruka.

Uyu muhanzi wo mu gihugu cya Nigeria ni umwe mu bakunzwe cyane muri Afurika bikaba ari nabyo  byabaye intandaro yo kumutumira mu iserukiramuco ryaberaga i Kigali rya Kigali Up, ryabaye mu mpera za Wikendi ishize [kuwa gatandatu no ku cyumweru].

Patoranking mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 kanama 2017 yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram n’urwa Twitter ,  amagambo agaragaza ko yitegura kuba umubyeyi anavuga ko ashima Imana  igiye kubimushoboza.

Ni amagambo yari aherekejwe n’ifoto ari kumwe n’umukunzi we bigaragara ko akuriwe ndetse abura iminsi mike ngo yibaruke , yari amufashe mu mbavu ubona ibyishimo ari byose kuri aba bombi cyane ko Patoranking we mu isura ye yagaragazaga akanyamuneza.

Patoranking [Patrick Nnaemeka Okorie] yamenyekanye mu ndirimbo nka Alubarika, My woman, Girlie O yahuriyemo na Tiwa Savage, No kissing yahuriyemo na Sarkodie,  God over everything, Hale Hale aherutse gushyira ahagaragara n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki muri 2009  aririmba ku mihanda yo mu gihugu cya Nigeria akomokamo, akomeza kwigaragaza kugeza impano ye imenywe na buri wese kubera uburyo bwihariye aririmbamo no kuba yari azanye umwihariko wo kuririmba Dancehall na Reggae bitamenyerewe cyane mu gihugu cye.

Patoranking w’imyaka 27 ni umwe mu barangamiwe n’imbaga nyamwinshi ku migabane itandukanye y’Isi, indirimbo yitwa “Up in D Club” yakoze muri 2010 n’imwe mu zazamuye ubukana bw’igikundiro cye aba umwe mu bahanzi bakomeye kugeza uyu munsi.

Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda yataramiye abari bitabiriye Kigali Up Festival biratinda ndetse anatangaza ko atanyuzwe n’uburyo bwa playback yari yaririmbyemo , avuga ko azagaruka azanye n’itsinda rimucurangira agafasha kwizihirwa abanyarwanda bakunda umuziki we.

Yakoze agashya ndetse ntazapfa gusibama mu mitwe ya benshi mu banyarwanda bari muri Kigali Up Festival kubera ukuntu yabyinishije umukobwa wari ufite isabukuru , akamufasha kwishimira umunsi we w’amavuko mu buryo bwihariye.

Nk’umuhanzi washakaga gusiga urwibutso mu Rwanda yahaye uwo mukobwa  ishati yari yambaye, amadarubindi ndetse n’ingofero ye.

Patoranking aritegura kwibaruka
Iyi nkumi ntizibagirwa Patoranking
Iyi nkumi yari yizihiwe
Yakuyemo ishati n’ingofero arabimuha biri kumwe n’amadarubindi

Theogene UWIDUHAYE

TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger