AmakuruUtuntu Nutundi

Pasiteri yatawe muri yombi azira kugurisha abakiristo itike ibajyana mu ijuru

Muri Zimbabwe umuvuga butumwa witwa Tito Watts n’umufasha we Amanda, batawe muri yombi bazira kuba bamaze igihe baradukiriye ibikorwa byo kugurisha Abakiristo babo amatike azabajyana mu ijuru.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Zimbabwe, hatangajwe ko uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana yagurishaga abakiristo be itike yavugaga ko ikoze muri Zahabu akayabo k’amadolari 500 arenga ibihumbi 400 000 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagurishaga Abakiristo tike ibajyana mu ijuru, yemeza ko yababwiraga ko ari zahabu isengewe ndetse irimo agakiza gafite ubushobozi bwo kugeza buri wese uyiguze ku Mana atiriwe acibwa urubanza.

Tito Watts yakanguriraga abayoboke be kugura ku bwinshi aya matike, yababwiraga ko bakwiye kugura inzira ibageza mu ijuru ntagukererwa kugira hatazagira ubatanga ijuru cyangwa bakazacibwa urubanza mbere yo kujya mu ijuru ku munsi w’urubanza.

Byavuzwe kenshi ko uyu muvuga butumwa yagiye yiyamwa n’inzego z’umutekano zimukoma gukomeza kugurisha ayo matike ariko we akabirenza ingohe kuko yumvaga ko ibyo arimo yabitumwe n’umwuka wera.

Uyu muvuga butumwa yavugaga ko tike ari gutanga yazihawe na Yesu kugira azigeze kubantu biciye kubwoko bw’ikiva ejuru (Alien) cyitwa Stevie cyazimushyikirije.

Uyu mugabo akimara gufatwa na Polisi yisobanuye muri ubu buryo imbere y’abayoboke b’idini rye.

Si nitaye kubyo Polisi ivuga[…..], aya matike ari mu bwoko bwa Zahabu nayahawe na Yesu kugira nyahe buri wese wifuza kuzajya mu Ijuru. By’umwihariko nahuye n’Ikivejuru cyitwa “Stevie” kinsaba ko ayo matike nazajya nyagurisha $500 hanyuma nkayagiha kugira kizanjyane ku mubumbe wacyo njye n’umugore wanjye. N’ubwo ngiye gufungwa ndarengana kuko mwagakwiye gufunga Yesu wampaye ayo matike ngo nyagurishe, ntakibazo cyo kwambara ipingu kuko Yesu ariwe nshize imbere.

Amatike yagurishwaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger