AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Paris: Umugabo yateraguye abapolisi bane icyuma bahasiga ubuzima

Mu gihugu cy’Ubufaransa mu Mujyi wa Paris, haravugwa ko umugabo  witwaje icyuma yivuganye ubuzima bw’abapolisi bane bari  kuri sitasiyo ya Polisi muri uyu mujyi.

Ubu bwicanye bwabaye ku wa Kane Saa munani mu gace kitwa île de la Cité hagati mu murwa mukuru Paris hakaba hahise hazitirwa. Uyu mugabo, utaratangazwa amazina, bivugwa ko ari umwe mu bakozi b’aho, nawe akaba yarashwe na polisi arapfa.

Ibinyamakuru mu Bufaransa bivuga ko uwakoze ibi ari umugabo w’imyaka 45 wari umaze imyaka 20 akora mu buyobozi bwa Sitasiyo ya polisi i Paris.

Uyu mugabo ngo yishe ateye icyuma abantu babiri imbere mu biro, umuntu umwe mu nzira igana hanze n’uwa kane mu mbuga y’iyi nyubako ari naho nawe yarasiwe agapfa.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’umunsi umwe abapolisi batangiye imyigaragambyo mu gihugu hose bamagana urugomo bakorerwa no kutitabwaho na leta.

Perezida Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe, Edouard Philippe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Christophe Castaner, bose bahise bajya aho byabereye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anne Hidalgo yanditse kuri Twitter ko abantu benshi bishwe muri ubu bwicanyi bwabereye hafi y’agace gasurwa cyane na Katedarali ya Notre-Dame.

Abapolisi bane bibasiwe n’umwicanyi witwaje icyuma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger