AmakuruIyobokamanaPolitiki

Papa Francis yakebuye Abanyecongo bimakaje amacakubiri bashobora koreka Igihugu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi Papa Francis yasabye Abanyecongo kwigira ku mateka banyuzemo bagasenyera umugozi umwe aho kumungwa n’amacakubiri ashingiye ku moko bakomeje gucengezwamo na bamwe mu bayobozi babaswe n’ingenganitekerezo y’amacakubiri.

Ibi Papa Francis uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya DR Congo kuva ejo tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023 yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023 mu butumwa yajejeje ku bayobozi n’abaturage ba Congo aho yabasabye kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya.

Muri ubwo butumwa, Papa Francis yageze ku kibazo cy’amacakubiri akomeje gufata indi ntera muri iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha bagatera imbere.

Yagize ati “Iyo Diyama itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize. Iki Gihugu na cyo mu bwinshi bw’amoko akigize, ni nka diyama ifite impande nyinshi akaba ari ubukungu bugomba kurindwa, mwirinda kugwa mu irondamoko no gushyamirana hagati y’amoko.”

Papa Francis yavuze ko ubushake bwo guhura no kwiyunga aribwo buzabageza aheza, ati “Ikibazo si ubwinshi bw’amoko y’abantu ikibazo ni uburyo abantu bitwara mu kubana hagati yabo, ubushake bwo guhura no kwiyunga nibyo bizagena ahazaza heza huje amahoro n’urukundo.”

Papa Francis kandi yasabye Abanyecongo guhindura imyumvire n’icyerekezo bakemera kubana no kwiyunga kuko ari byo bizabaha amahoro arambye.

Yagize ati “Ndabasaba guhindura imitekerereze n’imikorere yanyu mugatinyuka gufata icyerekezo gishya mu butwari no gukorera hamwe kuko amateka mabi y’igihugu cyanyu abibasaba.”

Muri DR Congo hamaze igihe kitari gito humvikana ubushyamirane bushingiye ku moko ndetse muri iyi minsi ya vuba havuzweyo Jenoside iri gukorera abo mu bwoko bw’Abatutsi biganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse habarurwayo n’imitwe yitwaje intwaro irenga 120.

Yanditswe na Bazatsinda Jean Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger