AmakuruImyidagaduro

Oprah arakataje mu guhinduranya abagabo_yaciye amarenga y’urukudo rushya(Amafoto)

Umukinnyi wa Filime Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri sinema ya Tanzania akomeje kumvikana mu nkundo zitandukanye ubu ashobora kongera gusezerana n’undi mukunzi mushya bahararanye muri iyi minsi.

Uyu mubyeyi wanabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi, yaciye amarenga yo kongera gusubira mu rukundo nyuma yo gushyira hanze amafoto atandukanye ahishyura urukundo.

Mu nkuru ziri gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania byatangiye guhwihwiswa ko uyu mugore yaba yongeye kujya mu rukundo nyuma y’igihe atavugwa mu nkuru nk’izi zasaga n’izacogoye.

Byatangiye kuvugwa nyuma y’amafoto Uwoya yasangije abamukurikira ari kumwe n’umuhanzi Lord Eyez, ugezweho mu njyana ya Amapiano muri Tanzania.

Mu mafoto Uwoya yasangije abasaga miliyoni zirindwi bamukurikira kuri Instagram, ari kumwe n’uyu musore nta byinshi yarengejeho ahubwo iya mbere yabanje gushyiraho akamenyetso gasobanura urukundo.

Oprah yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo nyuma y’uko atandukanye n’umuraperi Dogo Janja bari barakoze ubukwe muri 2017 ariko urugo rwabo ntirumare kabiri bitewe n’intonganya zarubagamo aho buri umwe yashinjaga undi kumuca inyuma.

Uku gucana inyuma byatumye baca ukubiri isezerano bari bagiranye ryo kuzabana akaramata barikubita ifuni buri wese aca inzira ze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger