Uncategorized

Odda Paccy yambuwe izina ry’ubutore “‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’”

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore mu Rwanda

Mu itangazo ryasotse ku wa 24 Ukwakira 2018 rifite umutwe ugira uti “Kwamburwa izina ry’ubutore” iri tangazo rije rikurikira ifoto Oda Paccy aherutse gushyira hanze y’indirimbo ye nshya “IBYAtsi”

“Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Oda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

Ndasaba kandi abo duhuje umuhigo wo kurengera z’umuco wacu gufatanya n’itorero tukamagana imyitwarire nk’iyi yihishe mubahanzi duhereye kucyo uyu muhanzi yitirira ibyatsi.”

Oda Paccy yavuze ko igitekerezo cyokwandika “IBYAtsi” kuriya cyazanywe n’uwakoze iyo foto nawe agasanga ntacyo bitwaye, ahubwo ngo ikibazo kiri mu maso y’abareba kuko bo banditse ko ari Ibyatsi.

Ku bibazaga niba umukobwa ugaragara kuri muri iyo foto ari Paccy, nyiri ubwite yadutangarije ko atari we, ahubwo ari ifoto bakuye kuri interineti batazi na nyirayo, ari nayo mpamvu asanga nta kibazo kirimo

Paccy ngo yahisemo gukoresha ifoto y’undi kuko yagiye akoresha ize, abantu bakamwagana ngo yambaye ubusa.

Mu mwaka ushize nabwo uyu muraperi yavuzwe cyane kubera ifoto yakoresheje yamamaza indirimbo ye yise ORDER yakorane na Urban Boys  aho yifotoje yakinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo biteza impaka, cyane hirya no hino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger