AmakuruImyidagaduro

Nyuma yurukurikirane rw’inkuru , Safi yatangije umuryango Madiba Foundation

Umugabo byemewe wa Judith  byemewe  namategeko yatangije umuryango yise Madiba Foundation uzajya ufasha abatishoboye . Yatangiye yishyurira abantu 27 ubwisungane mu kwivuza hiyongeraho nimiryango ibiri azajya afasha mubuzima bwa buri musi.

Iki gikorwa cy’indashikirwa Uyu musore uririmba mw’istinda rya Urbun Boys wanamaganye ubutumwa bwari  kuri youtube bubeshyako  aca inyuma umugore yatangirije mu Mudugudu wa Gapfupfu, Umurenge wa Nyakabanda umuryango yise “Madiba Foundation” uzajya ufasha abatishoboye.

Uyu muryango ugizwe nabamwe munshuti za Safi za hafi ndetse nabandi bifuje gufatanya nawe . Mu bagize Madiba Foundation hario na mubyara  we Queen Cha; Nsanzamahoro Denis umenyerewe mu gukina filime nyarwanda aho yamenyekanye nka Rwasa na Bad Rama umujyanama wa Marina .

Iki gitekerezo ngo ntabwo Safi yakigize ari wenyine kuko ngo ’Madiba Foundation’ ari igitekerezo yagiranye n’umugore we Niyonizera Judithe baherutse kurushinga. Yavuze ko amushimira nubwo ubu aherereye muri Canada akaba atabonetse mu gufungura ku mugaragaro uyu muryango.

Uyu muryango watangiye unafasha abarwayi doreko harimo nabatumye abana gufata imfashanyo Safi Madiba yabageneye biciye muri Madiba Foundation kuberako bari barwaye . Iki gikorwa Safi arateganya kujya agikora buri mezi atandatu.

Uretse  ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa byahawe  imiryango ibiri irimo abafite ibibazo by’uburwayi bw’igituntu yiyemeje kuzakomeza gukurikirana ubuzima bwabo umusi kuwundi uyu muhanzi yanageneye imfashanyo bamwe mu batuye umudugudu yabagamo abishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Niyibikora Safi, umwe mu bahanzi batatu bagize itsinda rya Urban Boyz yatangije umuryango yise ’Madiba Foundation’ ugamije gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye. Iki gikorwa kikaba cyishimiwe nabo bahoze baturanye mu mudugudu wa Gapfupfu kuberako yabafashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Mubyara wa Safi aramushigikiye

 

Abamushigikiye bose bari bamuherekeje
Safi yasobanuraga gahunda afite
Twitter
WhatsApp
FbMessenger