Imikino

Nyuma y’umukino anganyijemo na LLB y’iburundi,Karekezi avuze ko umupira w’i Burundi uri hasi

Kuri uyu wa gatandatu  tariki ya 10 Gashyantare, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye LLB [Lydia Ludic]y’Iburundi mu majonjora y’imikino ya  Total CAF Champions League, nyuma y’umukino Olivier Karekezi yatangaje ko umupira w’amaguru i Burundi uri hasi cyane ugereranyije n’uwo mu Rwanda.

Ibi yabibajijwe nyuma y’uko umutoza w’iyi kipe inganyije na Rayon sports igitego 1-1 yari yigambye avuga ko agomba gutsinda Rayon sports byanze bikunze  ngo kubera ko nyuma y’umukino yarebye wahuje Rayon Sports na APR FC ku mukino w’anyuma w’ intwari , uyu mutoza yasanze amakipe yo mu rwanda ari ku rwego rwo hasi.

Icyakora n’ubwo uyu mutoza w’ i Burundi,Emmanuel Bankuwiha bita Mayele yisubiye ho akavuga ko atashakaga gusuzugura amakipe yo mu Rwanda, bicaye ku ntebe imwe, na Olivier Karekezi umutoza wa Rayon Spors yabajijwe uko abona amakipe y’i Burundi maze nawe avuga ko ari ku rwego rwo hasi cyane bitewe nuko abakinnyi beza b’i Burundi baza gusaba akazi aha mu Rwanda.

Yagize ati:” Shampiyona  y’i Burundi iri hasi cyane, bitewe n’uko abakinnyi baho baza gusaba akazi aha mu Rwanda, nta mafaranga ari muri shampiyona yabo kandi iyo shampiyona itarimo amafaranga ntabwo iba ikomeye.”

11 babanjemo ku ruhande rwa rayon Sports ni  Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Shaban Hussein, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, na  Manishimwe Djabel.

Naho LLB yabanjemo Mutombo Fabien, Harerimana Rashid, Idi Said Djuma, Jules Ulimwengu, Marc Olivier, Boue Bi Moussa, Harerimana Sefu, Ndizeye Eric, Ndoriyobija Hakizimana Issa, Mossi Moussa na Celestin Habonimana.

Ikindi cyagaragaye muri uyu mukino ni uko abakobwa bari mu mwiherero i Nyamata mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 , nabo bari baje kwirebera uyu mukino.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger