AmakuruImyidagaduro

Nyuma yuko The Ben avuye mu Rwanda agiye gukorera igitaramo muri Amerika

Mugisha Benjamin The Ben umaze imisi mike avuye mu Rwanda akerekeza muri Amerika ariho anasanzwe aba  agiye gukorera igitaramo muri Canada kuya 18 ugushyingo 2017.

The Ben azataramira abanyarwanda baba muri Canada aho azafatanya nundi muhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Amerika witwa Ezra Kwizera , ni igitaramo cyateguwe kubufatanye n’abanyarwanda baba muri Canada  ni ukuvuga Rwanda Community in Canada RCA mu rurimi rwicyongereza , n’imiryango mpuzamahanga yabanyarwanda baba muri Canada .

The Ben azaririmbira abazaba bitaribriye inama nyungurana bitekerezo yateguwe nimiryango itandukanye twavuze haruguru. Iyi nama kandi izaba yiganjemo urubyiruko. muri iyi nama biteganyijweko The Ben na Ezra bazataramira abantu bazayitabira .

The Ben warumaze imyaka igera kuri 6 atagera mu Rwanda , yahagarutse aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party cyabaye  kuya 1 mutarama 2017 kuri stade amahoro, ni igitaramo cyitabiriwe nimbaga nya mwinshi akaba yaraboneyeho numwanya wo kwerekana abamurera muri Amerika .

The Ben wagaragajeko amaze kugera ku rwego rwo hejuru muri muzika yanataramiye abari bitabiriye ibirori byo kwita izina ingagi mu ntara ya majyaruguru mu Kinigi. Uyu musore kandi yasubiyeyo amaze gukorana indirimbo nabanzi ba hano mu Rwanda ndetse nabo mu karerere barimo Tom Close , Riderman , Meddy , Kid Gaju ndetse na Cheeba Karungi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger