Imikino

Nyuma yo kunyagira Bugesera, Rayon Sports iri kuryana isataburenge na APR FC-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje maze Rayon Sports yihanangiriza Bugesera FC iyitsinda ibitego 5 -0 binayiha amahirwe yo kwegera APR FC.

Uyu ni umukino wo ku munsi wa 18 wabereye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, Rayon Sports yatangiye gutsinda iyi kipe y’i Bugesera hakiri kare cyane kuko ku munota wa 5 w’umukino  Ismaila Diarra yari amaze kubona igitego cye cya mbere , ni nako byagenze ku munota wa wa 13  kuri myugariro Mutsinzi Ange maze atera ishoti rikomeye mu izamu ariko ukubita igiti cy’izamu uragaruka maze usanga Hussein Tchabalala ahagaze neza atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports.

Tchabalala ukomeje kwereka Rayon Sports ko ahagaze neza yatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Radjou yari akoreye ikosa Muhire Kevin.

Ibitego bya Diarra wari umaze igihe adatsinda  na Tchabalala wari ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino byari bihagije kugira ngo umukino urangire ari ibitego 5-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kujya ku mwanya wa kabiri inganya amanota 34 na APR FC ariko yo ikaba igifite umukino w’ikirarane izahuramo na AS Kigali ya gatatu ku rutonde rw’agateganyo.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC
Tchabalala na Mutsinzi Ange bishimira igitego
Diarra yitwaye neza
Abafana bashimiye umutoza ko yabagejeje mu mikino y’amatsinda ya Caf Confederation Cup
Bishimira igitego
Rayon Sports igira abafana batayitenguha
Abatoza batandukanye bari baje kureba uyu mukino, Cassa Mbugo Andre na Eric Nshimiyimana bari bahari
Kwizera Pierrot na Shasir Nahimana ntabwo bakinnye uyu mukino

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger