Imyidagaduro

Nyuma yo gutangariza abantu ko ari umugore wahindutse , yatandukanye n’umugabo we

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 ugushyingo 2017, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatandukanye n’umugabo we  Gahima Gabriel byemewe n’amategeko.

Aline Gahongayire uherutse gutangariza abari bitabiriye igitaramo cye cyo kumurika Album ye “New woman” ko ari umugore mushya kandi ko yahindutse, urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru  rwahaye gatanya isesuye aba bombi .

Uru rukiko rwibanze rwa Kacyiru rusoma umwanzuro w’uru rubanza rwavuze ko Gahongayire na Gahima bari bamaze umwaka batabana nk’umugabo n’umugore ndetse rwemeza ko bagomba guhabwa gatanya buri wese agatangira ubuzima bushya bw’urukundo.

Iyi gatanya irasesuye kuko urukiko rwanzuyeko nta mutungo aba bombi bagomba kugabana kuberako nta rubyaro bari bafitanye.  Ku itariki ya 6 Nzeri 2014  Gahongayire yibarutse umwana wa mbere w’umukobwa mu  bitaro bya La Croix du Sud  ahita apfa ,aha amategeko avugako batandukana hatabayeho kugabana imitungo.

Haba Gahima ndetse na Gahongayire , buri wese yakunze kumvikana mu itangazamakuru bavugako urukundo rwabo rurimo agatotsi kugeza nubwo bafashe umwanzuro wo kujya gusaba gatanya mur rukiko. Kuko umwaka umwe urashize Gahima atangaje ko yifuza gutandukana na Aine none kuri uyu wa kabiri ibyo yifuje abihawe n’amategeko ubu gahongayire ntakiri umugore wa Gahima.

Mu kiganiro aherutse kugirira kuri radiyo rwanda , Aline Gahongayire yatangajeko ibimubaho byose ari isomo kubandi kandi ko byakagombye kwigisha benshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger