Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma yo gushinjwa ubutinganyi Dady De Maximo yasibye ubutumwa yari yanditse avuganira Shaddy Boo

Dady De Maximo Mwicira-Mitali kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kanama 2017 , yari yanditse ubutumwa avuganira Shaddy Boo wari ugezwe ku buce n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’ yavuze rigakurura impaka no guterana amagambo.

Mu minsi yashize Shaddy Boo  yatumiwe mu kiganiro kuri Televiziyo abazwa byinshi bijyanye n’ubuzima bwe, maze umunyamakuru aza kumubaza ahantu akunda gusohokera avuga ko akunda kujya ku mazi y’inyanja ndetse atangaza ko atarayakandagiraho ariko akaba akunda impumuro yaho.

Ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Iki cyabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, kuva uyu mugore yasoza iki kiganiro ndetse kugeza ubu #Hashtag ya #OdeurYaOcean  iri muziri gukomozwaho[Trending] cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakwena Shaddy Boo. Imvugo ‘odeur ya océan’ yatangiye gukaza umurego  mu ntangiriro z’iki cyumweru cyashize.

Ibi byari bikomeje gukorwa  n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakwena  uyu mugore,  byakoze ku mutima Dady de Maximo maze agira ubutumwa atanga. Nyuma yo gutanga ubu butumwa Dady De Maximo yabonye ibitekerezo abantu bamwe bamushyigikiye abandi bakaza bamunenga kubera amagambo akarishye yari yakoresheje.

Icyaje kuba imbarutso yo gusiba ubutumwa bwa Dady De Maximo bwari bumaze kuvugwaho inshuro zirenga 500, ni umusore witwa Kaya Johnson  waje amushinja ubutinganyi ndetse biza kuvamo ibintu birebire ku mbuga nkoranyambaga. Aba bombi bitana ba mwana.

Uyu musore yavugaga ko Dady de Maximo atakabaye ahana abantu kuko nawe ubwe yahanutse, yavugaga ko uyu musore ari umutinganyi, ibintu byaje gutera Dady De Maximo umujinya akavuga byinshi asubiza Kaya, akavuga ko uyu musore ariwe mutinganyi kuko yigeze kumutereta undi akamutera utwatsi.

Dady De Maximo si ubwa mbere agaragaye atanga ubutumwa ku bintu bimwe na bimwe bibera mu Rwanda cyangwa bitavugwaho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko muri 2015 yaje kugaragra ashyigikiye Miss Colombe wari wateje impagarara akubera ikanzu yari yambaye hatangwa ikamba rya nyampinga muri uwo mwaka.

Dady De Maximo yamenyekanye mu Rwanda nk’umwe mu batangije umwuga wo kumurika imideli mu Rwanda ndetse akabera amarembo bamwe mu bakomeye muri uyu mwuga kugeza uyu munsi, yakoze mu itangazamakuru ndetse ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda.

Miss Colombe
Iyi kanzu ya Miss Colombe nayo yigeze kuvugisha Dady De Maximo muri 2015

Izindi Nkuru wasoma: Dady De Maximo yavuze ku bakomeje gukomoza kuri Shaddy Boo

Dady de Maximo yatonganye n’umusore wamuterese, Shaddy Boo yabaye imbarutso

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger