AmakuruImikino

Nyuma yo gukina umukino umwe, Espoir yikuye mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi yari imaze gukina umukino umwe ikawutsindirwa mu rugo aho yastinzwe na Sunrise, yikuye mu gikombe cy’Amahoro cya 2020.

Amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ibamenyesha ko itazakina umukino wo kwishyura yari ifitanye na Sunrise kuri kuwa Gatatu i Nyagatare.

Amakuru avuga ko zimwe mu mpamvu nyirizina zatumye iyi kipe yikura mu gikombe cy’Amahoro, ari ingengo y’imari y’iyi kipe isa nk’iyashize kandi bagifite imiino myinshi ya shampiyona, aha bakaba bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga nyinshi muri shampiyona.

Bimwe mu byagoye iyi kipe mu mwaka w’imikino, harimo gutangira imikino ya shampiyona batemerewe kuyakira ku kibuga cyayo, aho bayakiriraga kuri stade Huye ndetse usibye urugendo bakanishyura amafaranga yo gukodesha ikibuga.

Uretse kuba ikipe ya Espoir yagombaga gucakiranira na Sunrise i Nyagatare, iyi kipe kandi inafite umukino wa shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, uzayihuza na Musanze FC kuri stade Ubworoherane i Musanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger