Amakuru ashushyePolitiki

Nyuma yo guhatwa ibibazo na Polisi, abo mu muryango wa Rwigara basubijwe mu rugo

Nyuma y’amasaha make Polisi y’u Rwanda ikuye ku ngufu mu rugo Diane Rwigara, murumuna  we Uwamahoro Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, nyuma yaho bahamagajwe ku bugenzacyaha inshuro nyinshi bakanga kwitaba. Bajyanywe ku bugenzacyaga ku Kacyiru, bamaze guhatwa ibibazo basubizwa mu rugo aho batuye mu Kiyovu.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje abo muri uyu muryango bose basubijwe mu rugo rwabo mu Kiyovu, nyuma yo kubazwa ku byaha bakuirikiranyweho.

Yagize iti”Nyuma yo kubazwa, abagize umuryango wa Rwigara[Anne Rwigara, Diane Rwigara, and Adeline Rwigara]  bari bajyanwe kuri CID ku ngufu barekuwe, bahabwa abapolisi bo kubaherekeza babageza iwabo mu Kiyovu. ”

Abo muri uyu muryango bakurikiranyweho kunyereza imisoro no guhimba imikono y’abasinyiye Diane Rwigara igihe yimamazaga mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 4 kanama 2017 , ashaka kuba Perezida w’u Rwanda.

Inkuru bijyanye: Diane Rwigara na bamwe mubo mu muryango we bajyanywe kuri Polisi ku mbaraga

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger