AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka isaga 11 The Ben na Bull Dog bongeye guhurira ku mushinga umwe

Umuraperi Bull Dog wigeze gukorana indirimbo na The Ben yitwa Imfubyi z’urwanda igakundwa cyane bongeye kwihuriza hamwe ku mushyinga mushya w’indirimbo igomba gusohoka mugihe cya vuba.

Mu 2010 nibwo abahanzi Bull Dog na The Ben  bakoze indirimbo bise imfubyi z’urwanda igakundwa na benshi. Aba bahanzi bombi bari bahuye babifashijwe na  Producer Lick Lick wari mu bari bakomeye cyane mu rwanda muri kiriya gihe.

Nyuma y’igihe aba bombi baje kuba abahanzi bakomeye mu rwanda  aho Bull dog yaje kuba inkingi ya mwamba muri HipHop  by’umwihariko muri Tuff Gang naho The Ben yaje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse n’i mahanga kuko yabashije kujya ku rubyiniro rukomeye nka “One Africa music festival “ i Dubai, mu gikombe cy’isi n’ahandi.

Aba bombi bahuriye mu ndirimbo yenda gusohoka yiswe “Rotate “ Bull Dog aherutse gushyira hanze Alubumu yise “Kemotherapy” mu gihe The Ben amaze igihe yamamaza Alubumu ye amaze imyaka 3 ategura izaba iriho abahanzi mpuzamahanga.

Aba bahanzi nubwo bari bamaze imyaka ikabakaba 12 badakorana indirimbo bakomeje kuba inshuti kuko ubwo The Ben yari ku rubyiniro rwa East African Party, Bull Dog yaje ku rubyiniro bafatanya indirimbo yabo “Imfubyi “.

Ikindi gihe Bull Dog bagaragaza umubano udasanzwe ni 2017 ubwo The Ben yari yagiye gutaramira Aba nyarwanda ba Rubavu. Bull Dog yahamagawe ku rubyiniro bongera kuririmba indirimbo yabo “Imfubyi “

Aba bahanzi bombi bigeze kumvikana ko hari indirimbo yateguwe na Zizou Alpacino yitwa “I’m that nigger “ ikibitse yo ntirajya ahagaragara.

Aba bombi bahuriye mu ndirimbo yenda gusohoka yiswe “Rotate “
The Ben
Bull Dog
Twitter
WhatsApp
FbMessenger