AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka ine Ally Soudy yagarutse i Kigali (+ AMAFOTO)

Uwizeye Soudy uzwi nka Ally Soudy, umwe mu banyamakuru bahirimbaniye itarambere ry’imyidagaduro n’umuziki nyarwanda yagarutse i Kigali aho aje mu biruhuko by’iminsi mikuru ndetse akaba ari umwe  mubazayobora igitaramo cyo kwakira Jay Polly.

Ally Soudy amaze imyaka itandatu aba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’umugore we Umwiza Carine n’abana babiri b’abakobwa (Ally Waris Umwiza na Ally Gia Kigali), Gusa Ally Soudy  we yanyuzagamo akaza mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Akigera i Kigali yakiriwe n’inshuti ze abo mu muryango we batari bake bari baje kumutegereza, Ally Soudy ahamya ko yari amaze imyaka ine atagera mu Rwanda yishimira kuba agarutse mu Rwanda.

Uyu mugabo uvuga  ko akumbuye kurya capati z’i Nyamirambo, yazisaganijwe  akigera ku kibuga cy’indege yongera kumva ku cyanga cyazo nyuma y’igihr kinini ataziheruka.

Ally Soudy azafatanya na Shaddy Boo kuyobora igitaramo cyo gutangira umwaka mushya no kwakira umuhanzi Jay Polly uzaba avuye muri gereza, kizabera muri Platinum Club i Kibagabaga ku wa 1 Mutarama 2019.

Ni ku nshuro ya kabiri Ally Soudy n’umufasha we baje mu Rwanda kuva bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2012. Aba bombi baheruka mu Rwanda mu 2014.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018, nibwo Ally Soudy n’umuryango bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

Ally Soudy yakiriwe n’abo mu miryango ye ndetse  n’ishuti ziganjemo aba bahuje umwuga w’itangazamakuru

Twitter
WhatsApp
FbMessenger