AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka ibiri Charly na Nina bongeye gusubukura muzika

Abakurikira imyidagaduro mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye kugaruka mu muziki.

Iyi ni inkuru yanyuze benshi mubakunzi n’umuziki nyarwanda ndetse nabakunze iri tsinda rigikora umuziki.

Kuva aba bakobwa bahagarika imikoranire, Nina ni we wagaragaye mu bikorwa by’umuziki aho muri Nyakanga 2021 yaririmbye wenyine mu ruhererekane rw’ibitaramo byari byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Icyo gihe Nina yahawe akazi wenyine nyuma y’uko Charly avuze ko atiteguye kugaruka mu muziki vuba.

Nubwo Ibi byabaye yaba Charly cyangwa Nina ntawigeze na rimwe avuga ku itandukana ryabo.

Gucika intege kwiri tsinda kwaje nyuma y’uko batandukanye na Muyoboke Alex bivugwa ko Ibi biri muri bimwe abantu bavuga ko byatumye aba bakobwa batandukana.

Iri niryo tsinda ry’abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyihariye. bitewe n’indirimbo nagiye bakora igihe bari kumwe na Muyoboke bakoze indirimbo zabaguriye ubwamamare nka ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo, ‘I Do’ na Bebe Cool wo muri Uganda, ‘Owooma’ na Geosteady n’izindi.

Mu Ukwakira 2020, Muyoboke Alex yabwiye itangazamakuru ko mu bahanzi bose yarebereye inyungu uwo yakwishimira cyane kongera gukorana nawe ari Charly na Nina.

Kuri ubu iri tsinda rya Charly&Nina ryashyize akadomo ku ndirimbo eshanu zigize Extended Play (EP) yabo ya mbere bagiye guheraho bagaruka mu muziki mu buryo bweruye nyuma y’imyaka irenga ibiri bahagaritse gukorana nk’itsinda.

Kugeza ubu amakuru ahari aravuga ko Charly na Nina bamaze gukora indirimbo eshanu ziri kuri Extended Play (EP) yabo ya mbere.

Izi ndirimbo zakozwe na Producer Element muri Country Records. Mu minsi iri imbere barafata amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP  baririmbye mu rurimi rw’Igifaransa.

Charly na Nina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger