Amakuru ashushyeImikino

Nyuma y’amagambo ya Adil Mohammed utoza APR FC , Sugira Ernest asabye imbabazi

Nyuma y’uko Sugira Ernest avuze ko atitwara neza muri APR FC kubera ko umutoza Mohammed Adil amukinisha na bi akamusaba gukina yugarira kandi ari rutahizamu, umutoza na we akavuga ko Sugira Ernest ari kwishyira hejuru kandi akiri ku rwego rwo hasi , Sugira yasabye imbabazi umuryango mugari wa APR FC.

Iki kibazo cyatangiriye mu kiganiro Sugira Ernest yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe y’igihugu Amavubi yanganyijemo na Ethiopia 1-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gushaka itike ya CHAN ndetse Sugira akaba ari we watsinze ibitego 2 haba i Kigali no muri Ethiopia bigahesha u Rwanda itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Sugira yitwaye neza mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya mbere gato y’uko shampiyona itangira, shampiyona itangiye ntabwo Sugira yitwaye neza ndetse binatuma umutoza  Mohammed Adil Erradi atongera kumukoresha, abajijwe impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu ntiyitware neza muri APR FC, Sugira yavuze ko asabwa n’umutoza gukina yugarira kandi we akina ataha izamu ikaba ari yo mpamvu we yisanga mu ikipe y’igihugu kurusha uko yisanga muri APR FC.

Icyo gihe yagize ati ” Iki kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yanjye, ubushize narabisobanuye bimbera bibi ntabwo nshaka kubivugaho byinshi, ikipe y’igihugu itandukanye n’ikipe isanzwe, Buri muntu agira aho yisanga, wenda ntabwo bampora ko “Patriotism” indimo. Ikipe y’igihugu ni yo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizagenda biza”.

Sugira Ernest yahise ahagarikwa na APR FC kugeza igihe kitazwi. Ubutumwa bumuhagarika bwavugaga ko atakagombye kuvuga nabi ikipe yamuhembye imyaka 2 yose adakina yaravunitse yewe akanavurwa.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo APR FC yatsindiraga Marine FC i Rubavu 1-2 ikanayobora urutonde rw’agateganyo, umutoza wa APR FC yavuze ko we icyamuzanye ari akazi ko ataje gushimisha Sugira, mu burakari bwinshi anavuga ko Sugira ari kwishyira hejuru kandi akiri hasi.

Uyu munya-Marroco ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi yagize ati “Ngiye kubabwira ukuri yego, ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari ukudutesha icyubahiro kumbwira kubanza mu kibuga Sugira. Icya mbere ni uko mfite rutahizamu utsinda ibitego bine mu mikino ine ya shampiyona (Yavugaga Danny Usengimana). Uyu munsi nazanye undi rutahizamu ampesha penaliti mu gice cya kabiri yatumye dutsinda bityo mba numva ari ugusugura ikipe, abakinnyi na ba rutahizamu bange.”

“Mfite Danny, mfite Nshuti, Yves, mfite Lague ukina imyanya itandukanye, nkagira Djuma na we ukina imyanya myinshi. Si Sugira wenyine uri mu ikipe dufite abakinnyi 24”.

“Rero Sugira, yakinnye imikino ya gisirikare, hari hashize imyaka ibiri adakina, ntiyakinnye hamwe na Ibenge, ntiyakinnye na Petrovic, ntiyakinnye no kwa Zlatco. Haje rero Adil… turi mu ikipe ni APR nshuti, imyaka ibiri wishyurwa, uvurwa…, ubwo mba ndaje ntangirana gukorana na Sugira mu kazi kuko nge ndeba iby’umupira n’inshundura mu bwugarizi no mu busatirizi ibindi ntacyo bimbwiye. Uba ugomba kunjyana muri ibyo, iby’ubucuti ntabihari, ni umukino n’umupira. Iby’amazina n’ibyo hambere ubu ni iki unzaniye. Ibyo biba byumvikana buri umwe wese arabyumva. Si byo?”

“APR ni ikigo, bafite ubuyobozi hari byinshi bashoye muri Sugira,.. ndaje mbwiye Sugira nti umeze neza? Ati yego. Nti rero imikino ya gisirikare ni wowe uzabanzamo ariko ugomba gukora cyane rero ugakorera ku gihe. Twakoranye na Sugira atsinda ibitego bine birangira ahamagawe mu ikipe y’igihugu. Kubera nde? Kubera abayobozi ba APR, abafana ba APR, n’abatoza ba APR. Kubera ko nkimara kubona CECAFA Kagame Cup, hari gahunda yihariye naje guha Sugira nshishije muri Dr Nabil unyungirije, atakaza ibiro, yiyongera ingufu birangira atsinze ibitego mu mikino nyafurika.”

“Sugira agarutse nta kibazo cyari gihari ni we wabanzagamo. Nyuma yaje kujya mu ikipe y’igihugu nanone atsinda igitego ku mukino wa Ethiopie ku munota wa 90, ok nta kibazo ni byiza, aragaruka, twubaha Sugira n’akazi ke ariko tugomba no kubaha abandi. Tugomba kubaha ikipe…”

“Ikindi Sugira, ntabwo twamuhamagaye mu mukino ukurikiye kugira ngo yihangane amenye ko iwacu umwanya umuntu awuharanira, urahenze bisaba gukora nshuti kubera ko aha haba hari abafana baba baje kureba umukino, baturutse kure, hari abayobozi baba barashoyemo , hari ruhago nyarwanda iba itegereje abakinnyi beza mu ikipe bakina mu ikipe y’igihugu, hari ikipe iba igomba gukora ibishoboka ngo ikine Champions League, hari abakinnyi bo kubaha, ok? Sugira ntabwo yakinnye, haza umukinnyi mwiza aratsinda, ku mukino wa As Kigali twinjijemo Yves ahindura ibintu, bivuze ko amurusha, Danny aramurusha, Nshuti yitwaye neza uyu munsi… umwanya wa Sugira uri he?”

“umunsi umwe ubwiye itangazamakuru, kubera ko(uri kuvuga) ikigo runaka, turi umuryango, (ariko) ubwiye itangazamakuru ngo sinishimiye uburyo bankinisha, ntiwishimiye Ibenge, ntiwishimiye, Zlatco ntiwishimiye Petrovic, biragoye kubyumva. Biragoye. Hanyuma urongeye uravuze ngo ntabwo wishimye mu ikipe(APR) ariko wishimye mu ikipe y’igihugu, nonese uri gukora iki iwacu?… ariko ni byo ibaze ejo mbwiye abayobozi bange nti mu mikino nzajya mboneka ariko mu myitozo mushake undi ubikora… Nshuti umukinnyi w’umunyamwuga ni ugukora, umukinnyi wa ruhago ni ubungubu n’ibizaza ntabwo ari ibyahise. APR turayubaha twubaha abanyarwanda bose, ariko turi hano ngo dukore kandi tuzamure impano, twubaha buri umwe.” Aha yaganiraga n’ikinyamakuru Fun Club.

Nyuma y’aya magambo rero Sugira yasabye imbabazi  abayobozi, abatoza, abakinnyi bagenzi be nabafana ba APR FC avuga ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamufashije muri byinshi mu buzima bwe no mu mwuga we , akaba atewe ikimwaro ndetse anicuza ku magambo mabi yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, bityo akaba yemera ibyo bamunenga byose. Yasoje agira ati ” Ndi gusenga ngo munyakire ku makosa nakoze kandi mumbabarire”.

Sugira yanditse asaba imbabazi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger