Nyirarukundo wasazije abagabo kuri Twiiter yagize icyo asaba abamwoherereje amafoto y’ubwambure

Umukobwa w’ikizungerezi witwa Mami Nyirarukundo ku rubuga rwa Twiter, amaze iminsi avugwaho gushikisha abagabo amafoto ye abatera irari akaboneraho urwaho rwo kubajujubya no kubambura amafaranga.

Inkuru imaze iminsi ibaye kimomo kuri uru rubuga ivuga ko uyu mukobwa yoherereza abagabo amafoto ye, bakamuha amafaranga bizeye ko umunsi umwe bazahura bakaryamana.

Nyuma y’aya makuru yagiye hanze anushinja kwambura abagabo, Nyirarukundo yavuze ko nubwo bo bamushyize hanze, we nta gahunda afiye yo kubahemukira ngo ashyire hanze amafoto y’ubwamhure bwabo bamwoherereje kuko azi ingaruka mbi byabagiraho.

Uyu mukobwa ahamya ko abizi neza ko ayagaragaje,ataba ari ikintu kizima akoze dore ko mu bagabo batatu abikiye amafoto y’ubwambure abizi neza ko umwe muri bo afite umugore(arubatse).

Mu ibanga rikomeye, yagaragaje ko yifuza guhura nabo bakamwizeza umutekano usesuye bakavigana kuri iki kibazo kirikuba agatereranzamba kuri Twitter, bamara kukinoza bigaherera uruhande rumwe bakagerekaho no kumufasha bakamujyana kwa muganga kuko ahamya ko agite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati:’ Ndagira ngo nsabe abagabo banyoherereje amafoto yabo y’ubwambure,nge mwishimiye kunshyira hanze nk’umuntu wagize nabi nicyo gihano nkwiye, njye sinifuza kubashyora ku karubanda,ariko uko muri batatu munyandikira DM mbahe Location z’ahantu mperereye muze munjyane kwa mugaga kuko mfite uburwayi kandi ndakeka nshobora kwigirira nabi,munyizeze umutekano wanyu nanjye simbashyira hanze,munyumve mfite uburwayi bwo mu mutwe”.

Abenshi mu bakoresha Twiiter,ntibemeranya nawe ko yaba afiye ikibazo cyo mu mutwe kuko biragoye ngo kubona umurwayi watekereza uburyo nk’ubwo bwo kurya amafaranga yiyicariye kubera uburanga n’amafoto ye.

Benshi bakomeje gusaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kwinjira muri iki kibazo igafata uyu mukobwa mu gihe abandi na bo bari kuvuga ko abo yatse amafaranga ari uburangare bwabo ndetse n’irari ryabo dore ko ntawe yayakuraga mu mufuka.

Ibi kandi si ubwa mbere bibaye kuko no mu minsi yashize hari benshi bagaragazaga ko biyitirira amazina runaka bagasaba amafaranga mu buryo butandukanye babinyujije kuri twitter

Inkuru yabanje

Umukobwa witwa Nyirarukundo yamaze amafaranga ku bagabo kubera irari ry’amafoto ye kuri twitter

Comments

comments