AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyirarukundo Salome yahesheje ishema u Rwanda muri Marathon de Montréal’

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yegukanye umwanya wa mbere mu bagore mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka umujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada  isiganwa rizwi nka ‘Marathon de Montréal’.

Nyirarukundo w’imyaka 21 yegukanye uyu mwanya wa mbere mu bagore akoresheje amasaha 2: 28.02. akurikirwa n’umunya-Kenya Joan Kigen, aho yamusize  iminota igera kuri 3  n’amasegonda 24, nyuma yabo  ku mwanya wa gatatu haza Emebet Anteneh wo muri Ethiopia.

Nkuko iri rushanwa riteguye umukinnyi uje ku mwanya wa mbere ahembwa ibihumbi 11 by’amadolari, ni ukuvuga  asaga miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, aya ni yo Nyirarukundo Salome watangiye kwiruka nk’uwabigize umwuga mu 2013 yehembwe.

Uyu munyarwandakazi  amaze kwegukana imidali igera kuri 26 mu marushanwa atandukanye, yagiye yitabira.

Usibye Nyirarukundo abandi banyarwanda baritabiriye bagerageje kwitara neza dore ko mu bagabo, Jean-Marie Vianney Uwajeneza yaje ku mwanya wa Gatatu nyuma y’abanya-Kenya babiri Ezekial Mutai wabaye uwa mbere na Wycliffe Biwott, waje ku mwanya wa kabiri.

Iri rushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryari ryahuje abasiganwa ibihumbi 12 bari hagati y’imyaka 13 na 82, bavuye mu bihugu 61 bitandukanye ku isi barihuriye mu mujyi wa Montréal mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wahesheje ishema u Rwanda mu isiganwa rya Marathon de Montréal ribera muri Canada
Umunya-Kenya Ezekial Mutai w’imyaka 25  wabaye uwa mbere mu bagabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger