Amakuru

Nyamagabe: Minisitiri w’ Uburinganire n’ Umuryango yakebuye ababyeyi

None kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwo mu Karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni Urwibutso ruruhukiyemo abarenga 50,000. Iki gikorwa cyatangijwe no gufata umunota wo Kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Icyo gikorwa cyari kitabiriwe na Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’Umuryango Nyakubahwa Dr. Bayisenge Jeannette, Abadepite mu Nteko Ishingamategeko, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri, abayobozi b’Akarere, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abaturage b’ Umurenge wa Murambi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe yatanze ikaze ku bashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa ndetse anabaha ubutumwa agira ati: “Turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda bukanatanga uru rubuga rwo kwibuka abatutsi bazize Jenoside. Ni uburyo bwiza bwo kuzirikana aya mateka mabi twanyuzemo, tukahavana amasomo yo kutazayasubiramo ukundi.”

Mayor Hildebrand Niyomwungeri

Yakomeje avuga ko ashimira ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi zikabereka ko u Rwanda n’Ubunyarwanda bitapfa bityo  zigambuza politiki mbi yo kurimbura Abatutsi.

Dr. Emmanuel Havugimana

Muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatitsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi,  Nyakubahwa Senateri Dr. Emmanuel Havugimana yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda mbere y’ubukoloni, igihe cya Republika ya mbere n’iya kabiri ndetse n’igihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gukorwa Mushimiyimana Françoise warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatanze ubuhamya agaragaza inzira y’ umusaraba yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwo yahungiraga i Murambi.

Mushimiyimana Françoise

Nyakubahwa Depite Sebera Henriette uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi yavuze ko guhera mu 1959 kugeza mu 1994 nta yindi mbuto yigeze ibibwa muri Nyamagabe usibye iy’ivangura ryagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Depite Sebera Henriette

Akomeza ashima ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwagaruriye icyizere abanyarwanda, avuga ko abarokotse batuje kandi bagerageza kubaho neza. Ashoza ashimira abaje kwifatanya n’abarokotse kwibuka, avuga ko muri ibi bihe uwarokotse nta yindi mpano wamuha yamushimisha nko kumuba hafi.

Minisitiri w’ Uburinganire n’ Umuryango Nyakubahwa Madamu Bayisenge Jeannette wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi avuga ko byafashe igihe byigishwa. Avuga ko iyo unonosoye amateka, usanga abari abayobozi mu 1994 bakiri abana batangiye gushyirwamo inzangano mu 1959, hagatwikirwa abatutsi abandi bakameneshwa ndetse bakanahunga.

Minisitiri Jeannette Bayisenge

Yakomeje avuga ko ibi byagakwiye kudukomanga ku mutima nk’ababyeyi tukibaza icyo turimo gutoza abana bacu nyuma ya 1994. Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politike nziza idaheza umuntu n’umwe, iha amahirwe angana buri mwana wese haba mu mashuri, mu kazi ariko iyo tugeze mu kwa kane ntitubura kubona ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa abakoresha amagambo, imvugo bidakwiye n’ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo.

Agikomeza yagize ati: Ndashima abaturage b’Akarere ka Nyamagabe batagaragaweho ibyo bikorwa bigayitse kandi bihanwa n’amategeko.

Yavuze ko hari n’ikindi kibazo giteye inkeke aho nyuma y’imyaka 29 hakigaragara abarokotse batazi aho ababo bari kandi hari bamwe muri rubanda bafite amakuru.

Yasabye ko  niba hari ufite amakuru y’ahari umubiri w’uwazize Jenoside yayatanga agafasha komora ibikomere by’abasigaye no gusubiza agaciro abakambuwe. Yasabye urubyiruko  kwiga amateka amateka y’ Igihugu, kugikunda no kugikorera batizigamye bakigira ku masomo y’ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zabohoye u Rwanda bakiri urubyiruko.

Yarusabye kandi kugira uruhare mu kwigisha amateka no kuvuga ukuri cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga rukoresha, rukebura abagipfobya Jenoside basigaye cyane cyane kuri izo mbuga Nkoranyambaga.

Ntiyashoje atageneye ubutumwa ababyeyi kuko yagize ati: “Babyeyi natwe uyu ni umwanya mwiza wo kwibaza umusanzu dutanga mu kubaka abato bacu babyiruka duhereye iwacu mu muryango. Amateka atagoramye nta handi hambere bazayakura uretse mu muryango wo gicumbi cy’uburere bushingiye ku muco n’indangagaciro zacu na kirazira nk’abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Muri iyi minsi 100 yo kwibuka turimo ni igihe cyo kuzirikana ibihe bikomeye Igihugu cyacu cyanyuzemo. Ni ukongera kuzirikana ko n’ubwo twageze kure habi, ibikomere by’umutima n’ibyo ku mubiri ari byinshi ariko icyizere cy’ubuzima kigihari.”

Minisitiri w’ Uburinganire n’ Umuryango yavuze ko ari igihe kandi cyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, kubaba hafi uko bashoboye no kwirinda amagambo abasesereza.  Maze asoza agira ati: ” Nimukomere, muharanire kwiyubaka no kwiteza imbere kandi n’Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.”

Nyuma y’ uko igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’ Uburinganire n’ Umuryango ari kumwe na Nyakubahwa Senateri Emmanuel Havugimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi basuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gihumuje abayobozi ndetse n’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bunamiye ndetse banashyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziruhukiyemo abasaga 50,000.

Maze Minisitiri w’ Uburinganire n’ Umuryango ari kumwe na Nyakubahwa Senateri Emmanuel Havugimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi basura ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger