AmakuruPolitiki

Nyagatare:Bahangayikishijwe n’itutumba ry’igiciro cy’ibishyimbo kirikuyingayinga icy’inyama

Abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare, bavuga ko igiciro cy’ibishyimbo gikomeje gututumba umunsi ku w’undi mu buryo buteye ubwoba,ku buryo hari n’abashimangira ko bikomeje gutya mu gihe gito cyaba kimaze kuruta uko inyama zigurwa.

Muri aka karere ubusanzwe kamaze gutera intambwe yo guhinga ku buso bunini kubera gahunda yo guhuza ubutaka, ubu ibishyimbo ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe Aho mu gihembwe gishize cy’ihinga cya 2023A, byari byarahinzwe ku buso bwa Hectar ibihumbi 13,477 icyo gihe hera Toni zirenga ibihumbi 14(14,0000t).

Uyu mubare wagaragaje ko Wasaga naho ari muke hagendewe n’ubwinshi bwashakaga Ibyo bishyimbo akaba ari nacyo cyatumye ibiciro bya byo ku Isoko bizamuka, aho Kugeza kuri ubu ikiro kimwe Kiri kugura amafaranga y’u Rwanda 1500.

Icyakora abahinzi basanga muri iki gihembwe cy’ihinga 2023B turimo, ibishyimbo bizera ari byinshi,Ibyo bakabishimira kuba imvura yarabonetse ikirere kigatanga icyizere.

Umwe muri abo bahinzi Yagize ati’:”Tugereranyije igihe gishize hari igihe cy’izuba bitameze neza ariko uyu munsi wa none bimeze neza kuko imvura irikuboneka”.ubungubu ibiciro biri hejuru bitewe n’uko bitari byera kuko ubu ikiro kigeze ku 1500Frw, ariko nibimara kwera twizeye ko bizagabanyuka kuko abenshi muri twe tuzaba tubyejeje”.

Undi nawe yavuze ko bizeye ko iki kibazo kizarangira neza kuko banahinze imbuto nziza ya Nkunganire bitezeho kongera umusaruro bari basanzwe babona.

Ati'”Nkunganire ya tubura yaradufashije cyane, mbere wasangaga umuntu ahinga Hectar yose kuri byabindi byacu bisanzwe,ugasanga umusaruro uje ari muke cyane, ariko kuri iyi mbuto twahawe na Leta twizeye ko ahavaga umufuka byibuze hazava umusaruro usatira Toni”.

Kuba muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2023B, harongerewe ubuso bwo guhingaho ibishyimbo bikaba kuri Hectar ibihumbi 13,447 bukagezwa kuri Hectar ibihumbi 22, 447 mu Karere kose ka Nyagatare hitezweko bizagira impinduka nziza ku musaruro uzaboneka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyagatare Matsiko Gonzagge niho ahera avuga ko ubu buso bushobora kuzeraho Toni ibihumbi 25,ndetse bigatuma n’igiciro ku Isoko gisa nikigabanuka, cyakora akavuga ko Leta yiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu buhinzi, mu buryo bwo kongera umusaruro.

Ati'”Tuzabona umusaruro wikubye hafi incuro ebyiri ugereranyije n’uwo twabonye mu gihembwe cy’ihinga gishize, byanga byakunda igiciro kizagabanyuka bitewe n’ibishyimbo tuzaba twejeje,Kandi Leta iracyakomeje gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ubuhinzi bukemure ibibazo biri ku Isoko”.

Impuguke mu by’ubuhinzi zivuga ko umuhinzi w’ibishyimbo agomba kwita ku bintu bine birmo gushakisha imbuto nziza y’indobanure, icya Kabiri n’ugushakisha ifumbire haba iy’imborera ndetse n’imvaruganda, icya Gatatu n’ukurwanya indwara n’ibyonnyi, icya Kane ni ugufata neza umusaruro.

Ibishyimbo biba byifitemo intungamubiri za protein,umuntu wabiriye aba ameze nk’uwariye inyama, abahanga mu by’ubuzima bo bagaragaza ko umuntu wariye ibishyimbo byibuze inshuro 4 mu Cyumweru aba adafite ibyago byo kurwara kanseri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger