AmakuruUrukundo

Nyagatare: Umupasiteri yishe ubukwe bwaburaga amasaha make ngo bube

Umupasiteri mu itorero Carval Temple, muri imwe mu misingi yaryo mu Karere ka Nyagatare, yanze gusezeranya abageni habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, ku mpamvu itaramenyekana.

Ubukwe bw’abo bageni bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo tariki ya 13 Mutarama 2022, babihamya imbere y’amategeko.

Umusore avuga ko ku wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022 aribwo Pasiteri yamubwiye ko atiteguye kubasezeranya.

Ati “Ejo nibwo bampamagaye bambwira ko Pasiteri atadusezeranya, ngo umukobwa ni umukirisitu cyane, niba hari inenge yambonyeho ko ari na we twagendanaga buri gihe mu gusaba, kuki atabuhagaritse mbere hose.”

Avuga ko yifuza umugore we basezeranye mu mategeko cyangwa bakamusubiza ibye ako kanya.

Agira ati “Bazindutse badutumaho ngo umukobwa yabuze ariko sibyo ni inama za Pasiteri. Ubu tugiyeyo turamenya uko bigenda, ariko ibyoroshye bampe umugore wanjye kuko ndamukunda kandi niba banze, bansubize ibyo maze gutanga byose batanduhije.”

Pasiteri akimara kwanga kubasezeranya, bari bahisemo kwishakira undi ku ruhande ariko nabyo iwabo w’umukobwa barabyanga, nyamara mbere bari babyemeranyijeho.

Umwe mu baherekeje uwo musore gusaba, avuga ko umuryango w’umukobwa wabahemukiye kuko warenze ku masezerano bagiranye.

Ati “Ibi niba atari ubusambo ni uguta umuco, twarumvikanye, turabakwera, batera intambwe abana barasezerana none ngo umukobwa ntawe ? Ni uguta umuco ahubwo ibi bizagarukira hehe koko !”

Umuryango w’umuhungu werekeje aho wasabye umugeni (kurongora), n’ubwo wari wamaze kubwirwa ko umukobwa adahari. Kigali Today dukesha iyi nkuru
ivuga ko igishaka uko yavugana na Pasiteri uvugwaho kuba nyirabayazana w’iki kibazo.

Source:UKWEZI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger