AmakuruUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe! Ruragurumana hagati y’umusore w’imyaka 25 n’imukecuru wa 85(Amafoto)

Inkuru idasanzwe iravugwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umusore w’imyaka 25 yabengutse mukecuru w’imyaka 85, ngo baritegura kubana akaramata.

Muima na Thereza aho bari baba berekana ibimenyetso by’urukundo

Umuyoboro wa YouTube, Afrimax English ni wo ufite iyi nkuru yihariye, Umusore w’imyaka 25 aritegura kubakana urugo n’umukecuru w’imyaka 85. Inkwano y’umukecuru ihagaze ku nka 12, kandi umukunzi yemeye kuzitanga.

Ntihatangajwe izina ry’agace uyu musore n’umukunzi we babamo, gusa ni muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umusore avuga ko yitwa Muima, umukunzi we na we avuga gusa ko yitwa Thereza.

Inkuru y’urukundo rwabo iratangaje

Muima ageze mu gace Thereza w’imyaka 85, ufite abana 8 umuto muri bo afite imyaka 30, ndetse akaba afite abuzukuru 20, yatangiye gushakisha inzu yo kubamo ngo akomeze amasomo ye ya Kaminuza.

Inzu yaje kuyibona kwa Thereza, nibwo mukecuru yatangiye kumwitaho, ndetse akamuhamagara umugabo we, ubundi akamufasha igihe akeneye amafaranga y’urugendo.

Muima yabwiye Afrimax English ati “Aya ni yo mahitamo yanjye. Uyu ni umunezero wanjye nk’uko abandi na bo bafite ababo.”

Urukundo rwabo ntirwihisha, Thereza aba areba akana ko mujisho Muima, akanyuzamo akamuryamaho, ubundi umunwa ku wundi, bagasomana.

Muima yitwa Mukecuru Thereza “Girlfriend”, agira ati “Mbere yo gushimisha abantu banza wishimishe wowe ubwawe, nafashe icyemezo nta we mbanje kugisha inama rero nibandekere amahitamo.”

Thereza we ngo ni we wabanje gusaba Muima kumuha “bizou”, undi arabikora ubwo urukundo noneho ruragurumana.

Urukundo rwa Thereza rushengura abana be

Mukecuru ngo yiyemeje kwambara impeta, kugeza ubwo urupfu ruzamutandukanya na Muima.

Muima we avuga ko yihebeye Thereza kubera ko abakobwa bato bagiye bamutenguha, ngo uwo yakundaga ntiyamwumvaga.

Ati “Thereza aramutse apfuye mbere yange nziyahura.”

Umuhererezi wa Thereza witwa Riziki w’imyaka 30 avuga ko uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu musore rubabaza umuryango, ndetse ngo abana be barumiwe.

Kakule usanzwe ari inshuti ya Muima amurusha imyaka 10, ngo yamusabye kureka umukecuru w’imyaka 85, undi amubwira “kwita ku bye akava mu buzima bwe”.

Hari umuhanzi wigeze ku vuga ko “Ku bantu bavutse neza, urukundo rutabaza imyaka.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger