AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoUmuziki

Ntibikiri ibanga Urban Boys yasenyutse

Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abasore batatu, Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo, ricitsemo ibice nyuma y’imyaka isaga icumi ryari rimaze ritajegajega.

Mu kiganiro kigufi umwe mu bagize iri tsinda yagiranye n’igihe.com, yahamije iby’isenyuka ry’iri tsinda ryari rikunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Humble Jizzo yagize ati “Safi yampamagaye ambwira ko yasezeye, ni umwanzuro we bwite nk’umugabo ubwo afite impamvu yahisemo gusezera kandi ntabwo namubuza. Yambwiye ko agiye ubwo nyine mpita mbibwira Nizzo, ibintu ni gutyo bimeze, twasenyutse ubu Urban Boyz yarangiye”.

Yakomeje avuga ko muri make igihiritse iri tsinda ari umwiryane no gushondana kwa hato na hato bisanzwe biri hagati ya Nizzo na Safi. Ati “Ni abantu bahoranaga ibibazo hagati yabo ku buryo nari meze nk’umuhuza wabo. Navuga ko umwiryane wabo no gufunga imitwe kwabo aribyo bidutandukanyije.”

Ku ruhande rwa Safi Madiba ari nawe ntandaro y’isenyuka rya Urban Boys, avuga ko ikimuteye kuva muri iri tsinda, ari uko yarebye agasanga mu myaka isaga ikenda amaze muri iri tsinda, nta nyungu igaragara yarikuyemo.

Nizzo we ati  “Niba koko umaze kuba umugabo himba ibyawe ureke gusahura iby’abasigaye,wasezeye wumva ko wihagije. Ndagusabye ntibibe intambara, niba wari witije tirura”. Ibi yabivuze abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, nyuma yuko Safi yiyitiriye konti ya youtube, ubusanzwe yari iy’itsinda Urban Boys.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger