Amakuru ashushye

Nta minsi ibiri ishize Radio yitabye Imana , Weasel baririmbanaga agiye kujyanwa mu nkiko

Ku munsi w’ejo kuwa 4 tariki ya 1 Gashyantare nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro yavugaga ko umuhanzi uri mu bakomeye hano muri Afurika , Radio, yitabye Imana azize inkoni yari yakubiswe.

Radio utabarutse afite imyaka 33 y’amvuko urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ubugizi bwa nabi kuko yatatswe n’amabandi agakubitwa bikomeye ubwo yari mu kabare  Entebbe mu byumweru bibiri bishize. Bakimara kumukubita yajyanwe mu bitaro i Kampala  arembye cyane maze abagwa mu mutwe kuko ubwonko bwari bwangiritse .

Radio yapfuye mu gihe hari hashize iminsi mike bitangajwe ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatanze miliyoni 30 z’amashilingi yo kuvuza uyu musore. Weasel baririmbanaga yavuze ko aya mashiringi  yakiriwe na Bebe Cool basanzwe bagirana ubushyamirane undi aramwigarama.

Radio akimara gupfa rero na Museveni yahise atangaza ko yatanze ubufasha ngo uyu muhanzi avuzwe , abicishije kuri twitter yeyagize ati: ” Sinabona icyo mvuga k’urupfu rwa  Moses Ssekibogo uzwi cyane hano muri Uganda nka Mowzey Radio. Nari nagerageje gutanga inkunga kugirango abone ubufasha bwo kwifuza neza . Narinziko azamera neza. Yari umusore wari ufite impano ndetse yari afite ejo hazaza heza . Naruhukire mu mahoro.”

Museveni yari yatanze amashiringi yo gufasha uyu musore mu burwayi bwe

Ikinyamakuru Howwe cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru cyanditse ko Bebe Cool yavuze ko agiye kujyana Weasel mu nkiko nyuma yo kumushinja ko yanyereje amashilingi miliyoni 40 arimo n’ayo Perezida Museveni yatanze yari ayo kuvuza nyakwigendera.

Bebe Cool yagize ati “Ndambiwe imikino nk’iy’abana. Ndashaka kwigisha Weasel isomo, arakuze ariko akomeza kwitwara nk’igitambambuga.”

Yakomeje avuga ko agomba kumujyana imbere y’ubutabera amushinja kumwandagaza nubwo hatigeze hatangazwa igihe.

Urupfu rwa Radio rwababaje  benshi muri Uganda no mu karere ndetse no ku bandi bakundaga imiririmbire ye. Yari azwi ku ijwi rihambaye ryiganjemo uguhogoza, abakoranye nawe benshi bamuvuga ibigwi kubera ubuhanga bwamurangaga ubwo yabaga ari mu bikorwa bya muzika.

Kugeza ubu abahanzi bakomeye kuri iy’Isi bakomeje kugenda bihanganisha umuryango wa Radio ndetse abenshi bakaba banatangaje ko bazajya kwifatanya n’inshuti mu muhango wo Gushyingura nyakwigendera.

Radio amazina ye nyayo ni Moses Nakintije Ssekibogo Radio yavutse kuya 1 Mutarama 1985 , kuri uyu wa kane kuya 1 Gashyantare 2018 yapfiriye mu bitaro i Kampala  afite imyaka 33, yize kaminuza i Makerere muri Uganda.

Radio na Weasel bari bamaranye imyaka irenga icumi bakorana umuziki

Twitter
WhatsApp
FbMessenger