AmakuruPolitiki

Nsengimana Philbert wari warakuwe ku Buminisitiri yahawe imirimo mishya

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, yagizwe Umujyanama Mukuru wa Dr. Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa ifite icyicaro mu Rwanda.

Smart Africa ihuriyemo ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’indi miryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, Nsengimana yavuze ko ari Umujyanama wihariye muri Smart Africa.

Perezida Kagame niwe ukuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa aho yemeje ko imyaka icumi iri imbere uhereye mu 2016 igomba kuba igihe cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko internet y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.

Ubunyamabanga bwayo nibwo bukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego zashyizweho n’inama ya Transform Africa, harimo nko gukusanya miliyari zigera kuri 300 z’amadolari ya Amerika azashorwa mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika bitarenze mu 2020.

Dr Touré, yahoze ayobora Ikigo Mpuzamahanga mu Itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Jean Philbert Nsengimana wabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga yinjiye mu Guverinoma mu 2011, agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora aza kwamburwa izi nshingano ku wa 6 Ukuboza 2017 ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya. 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger