AmakuruImyidagaduro

Nizzo ati Safi yakagombye kuba umuntu w’umugabo

Barabiririmbye bati  ishyamba ni rigari ,ubu itsinda rya urban boys riri mu marembera kuberako kugeza ubu Safi Maddiba yatangiye gukora indirimbo ku giti cye ndetse Nizzo akaba yamusabye kuba umuntu wumugabo agashyira ukuri ahagaragara akareka gushyira Nizzo na Humble ndetse nabafana ba Urban boys mu gihirahiro.

Ibi Nizzo yabitangarije mu kiganiro yagirfanye n’umunyamakuru wa KT Radiyo ubwo Nizzo yabazwaga uko yiyumva nyuma yo kumvako Safi afatganyije na Meddy bari gukora indirimbo ndetse umunyamakuru amubaza niba aziko Safi ari gukora wenyine .

Nizzo ati” Ndabizi Safi ari muri Uganda gukora indirimbo  afatanyije na Meddy kandi nabimenye nkukonawe wabimenye ntiyigeze abimenyesha”

Yakomeje agira ati:” Ni ibintu bisanzwe kuba yajya gukorera ahandi indirimbo cyaneko ashobora no kugira Album yindirimbo ze kugiti cye gusa muri iki gihe njye nabifata ukundi. Niba ikintu utaracyubaka neza ngo kigere kure ugahita utangira ikindi kuruhande bigaragara ko hari iyindi ntego ufite .”

Nizzo yongereyeho ko Safi abaye umuntu w’umugabo yakwerura akabivugako atakiri muri Urban boys kuko wenda ashoboye .

Uyu musore umaze igihe kirekire muri Urban boys kuberako yanatangiranye nayo yatangaje uko yumva amarangamutima ye iyo yumviseko Safi yagiye mu bikorwa bitarimo Urban boys

Ati:”Atuma dushyira mu rujijo abafana bacu, buriya wenda nagaruka azadusobanurira niba ashaka kubaka ibintu bye ku giti  cye kandi ni uburenganzira bwe gusezera kuri Urban boys uretseko ntanagahora gahanze mbere yuko akora ibi yakagombye kuba yaraje akatuganiriza.”

Yakomeje avugako bishoboka cyane kuba umuntu umwe yava muri Urban boys agakora ibye ku giti cye ariko byamugora cyane.

Nizzo we yavuzeko ibikorwa Safi arimo ari ibisenya itsinda .

Ibi byose bije nyuma yubukwe Safi yakoze ndetse akaba ataranatumiye Nizzo .

Umwuka mubi muri Urban Boyz watangiye kwigaragaza   mu minsi yashize ubwo Nizzo yahishuraga ko atigeze atumirwa mu bukwe bwa mugenzi we Safi bwabaye kuwa 01 Ukwakira 2017.Doreko nibyo Safi yashyiraga ku mbuga nkoranya baga ze ntiyashiragaho Nizzo mubyo abantu bazi nka H-Tag.

Uyu ni Medy ,uwabakore indirimbo ndetse na Safi bari muri uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger