AmakuruPolitiki

Nigeria: Islamic state yasohoye video yica Abakiristu 11 kuri Noheli

Umutwe w’itera bwoba wa Islamic State ukorera mu gihugu cya Nigeria, wasohoye video yerekana bamwe mu barwanyi bayo bica Abakirisitu 11 kuwa 25 Ukuboza 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli.

Abagize uyu mutwe, batangaje ko bivuganye aba bakiristu, mu rwego rwo kwihorera ku muyobozi wayo Ingabo za USA ziciye muri Syiria mu Ukwakira, 2019. Icyo gihe kandi  USA yishe uwungirije umuyobozi wa IS ku rwego rw’isi nawe imusanze muri Syria.

N’ubwo nta yandi makuru avuga ko myirondoro ya bariya bishwe, IS ivuga ko iri muri gahunda y’igihe kirekire yo guhorera abayobozi bayo kandi ngo abo iherutse kwica yari yabafatiye mu Ntara ya Borno iri mu Majyaruguru ya Nigeria .

Video IS yasohoye imara amasogonda 56,ikaba yasohowe n’ishami rya IS rikora itangazamakuru ryitwa Amaq.

Yasohowe kuri uyu wa Kane taliki 26, Ukuboza, 2015 umunsi Noheli irangiye.

Video yerekana ko umwe bishwe yarashwe abandi barambikwa hasi bacibwa imitwe.

USA yishe umuyobozi wa IS witwa  Abu Bakr al-Baghdadi n’uwari umwungirije Abul-Hasan Al-Muhajir ibasanze muri Syria mu Ukuboza, 2019.

Kuva icyo gihe IS yatangije ibikorwa ivuga ko ari ubwo kwihorera ndetse kuva taliki 22, Ukuboza, 2019 yatangiye ibikorwa by’ubwicanyi kandi ibikora ifite amabendera yanditseho ko izahorera bariya bayobozi bayo.

Muri iki gihe Islamic State ikaba iri gukorera cyane mu Burengerazuba bw’Africa mu bihugu bya Nigeria, Burkina Faso, Niger, Mali na Mauritania.

 BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger