Urukundo

Niba utubatse iyi nkuru ntabwo igukwiriye! Mugabo, Dore ibyo abagore bakenera mbere y’uko muryama

Abagore bose aho bava bakagera hari ibintu by’ingenzi bakenera mbere y’uko baryama,ku buryo umugabo iyo abimukoreye arushaho kumukunda no kumutonesha.

Kugirango ushimishe umugore wawe kandi abone uri udasanzwe uba ugomba kumumenya ukamenya ibyo akunda ndetse n’ibimushimisha. N’ubwo bose badakunda cyangwa ngo bashimishwe n’ibintu bimwe ibi ni byo bintu 3 buri mugore wese akunda kandi aba yifuza buri joro.

1. Buri Mugore aba yifuza ko umugabo we amwifuriza ijoro ryiza

Birumvikana rwose kandi cyane, irij ambo ryifuriza uwo mwashakanye ijoro ryiza riba rikenewe kandi cyane. Atitaye ku munaniro ufite cyangwa ingano y’akazi wakoze, umugore wawe yifuza ko umwifuriza ijoro ryiza. Gufata inshingano nk’umugabo mu rugo ni ikintu gikomeye kandi burya uko gikomeye ni nako nawe ugomba gukomera. Ibi nubikora bizagufasha no yindi mirimo mu rugo rwawe.

2. Kumusoma byuje urukundo

Umugore ntabwo azakubwira ngo ‘wansoma’, bizavuga bacye – ariko iki ni ikintu abagore bose bifuza kandi bakacyifuza cyane. Rero mbere yo kuryama ntuzibagirwe kumusoma ku gahanga cyangwa ahandi hantu ushaka dore ko ni wowe uzaba uri kumwe nawe mwenyine. Niba ushaka kumwegera uzabanza uhere ku minwa ye kandi ni byo yifuza.

3. Kumukinisha agakino gato

Ntuzamuhutaze ariko uzamukinishe agakino gato, gatuje, akine yishime aseke mbese ubone ko amwenyuye. Abagore bishima cyane iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina ariko niyo bamaze gukina n’abagabo babo barishima cyane birenze uko wabitekereza. Ibi nubikora umubano wawe nawe uzaba uwuteza imbere cyane kandi uzarushaho kuba mwiza.

Inkomoko: Health.havrd.edu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger