UrukundoUtuntu Nutundi

Niba urugo rwawe satani arunyuraho atagusuriye kuki wakwiha naka ngo “yahisemo gusenya urwe!”?

Kuba ibyawe bicamo suko urushije abandi ubutoni reka gukoronga

Nakaguru ku kandi uti “rero yahisemo gusenya”?!!!! wowe harya wahisemo kubaka cyangwa Imana Yakurindiye urugo kuko wenda itazi ko utakwihangana Satani aguteye.

Ukekako uri igitangaza cyane cyangwa ufite ubwenge bwinshi bwatumye ubasha kurinda izamu ryawe kurusha abandi? urashaka kuvuga ko abanyarwandakazi bose n’abagore bose ku Isi batandukanye n’abagabo babo aribo babihisemo neza 100%? Bose koko nuko se banze ibyiza?

Ndakwibariza kuko kenshi mumera nkabazi bibera mungo z’abandi munzu, muri make mubona hose !!!!! Na future murayerekwa yampay’inka niko uri igitangaza peeeee wenda sigusa nkanakubaza nti “ibanga ryawe n’ubwenge wakoresheje ngo ube uhiriwe nuko uri ntamakemwa, ihoho muhorakeye abandi ukaba ubarusha ubutoni ku Mana? ndi kukwibariza.

Muri make urwawe ruratekanye uti reka nemeze ko undi yahisemo gusenya? wari uhari? ariko twagiye twirinda gusubiza mu mwanya w’abandi? byaba ari ko byagenze nkisenyera muvuze ukuri mwakoresha amagambo akomeye nkariya. Gukomeretsa uwo umusumari utafashe mu gikuta yarawuteresheje inyundo n’ingufu z’ibihe bikungura iki?

Ese twasoje imitongero byibura tukagira ijambo risoza neza tuti ” Naka Uwo B atuze yakire amateka kandi iyo sujet ibe closed” aka rwose niko nanjye ndagashyigikiye ariko se byabaye byiza byiza tutabanje kumujombaguraa ibikwasi kuko ngo nta wugira gute harya ahetse iki?

Iyo uvuga ibyunezerewe iwe ujye unazirikana ko uwo utaramiyeho yasamye agatwita amezi 9 akabyara ariko satani akamugera amajanja akarumbya nyuma y’inzira n’ibihe bitatanze imvura itanga umwero.

Ese kuki tutavuga ko nta mugisha wo ku Isi yabibonyemo ahubwo byabaye ibyago bimwe bimuha imigisha y’ubuzima bw’Iteka? nabyo birashoboka . Ese kuki bitaba ibigeragezo ngo satani irebe ko yihakana izina ry’Imana?

Nziko gutandukana bibaho kandi byemewe ku mpamvu ntasobanura ikibujijwe ahubwo ni ukongera gushaka uwo mwashakanye akiriho niko byanditse …..

Ko ubuzima ko ari gatebe gatoki wagirango se abikore nka bimwe byakera ngo uko biri kose umukobwa agomba kunamira izo yakowe? Iyo zirimo imigeri, ingumi, gucunaguzwa, kwicishwa ururimi, gutegekwa n’abashyitsi baza aho, guhozwa ku nkeke no gutotezwa, uburaya n’ubuhehesi, kwishongora mu mafuti wanavuga ugakubitwa nk’imbwa za kera, wahitamo kumugazwa ngo ni urukundo? Ese ninde wakwishimira kurara arira bugacya? Yanavunika akiturwa gutukwa, gusuzugurwa no kwerekwa ko ntacyo avuze ko kandi atanahari ntawamushakisha? Ninde usibye uwo Imana Yahaye impano yo kwihangana ubasha kubaho gutyo? Harya gutandukana n’ikosa, muri make umuntu avumwe kandi bamuvunagure kweli bamukurure hasi nako bakurubange hasi agume aho?

Ariko twemera ko uwo bakora ibyo yabyawe nawe ari umwana iwabo? Ese ari maman wawe bakubita ureba ?!! Waceceka ngo niyubake? Iyi subject iragoye si ibyo gukinisha ahubwo ababashije kwihangana muri intwali ntiwankurura umusatsi gatatu ngo dukiranuke uko nzi nteye n’urutoki mu gahanga twaba babiri none mwe mwabishoboye nirihe banga?

Niba ntabyo wigeze niki kiguha kwiha abarara barira? Wowe ugaramye mumbabarire mbibarize ivutu ry’umunezero ntatukanye ntibikabe biduha uburenganzira bwo kwiha abashobewe n’inzira bifuje?

Ese ntitwahirwa tukajya inama byaba ari nukuri tukagusobanura mu magambo adakomeretsa…. ese ibyo yanyuzemo kuki ahubwo bitamuhungabanya akamera kuriya akisobanura nkiwidefenda bitewe no kwanga kugwa hasi ngo acumbagire? Maze noneho mukamwota;
ariko wemera ko abanyarwanda bakuvuga bakagutuka ukageraho ukaba nk’igisimba neza? ese uratuzi uko duteye? cyangwa nawe waba uri nk’abandi? ndakwibariza simbyemeza nziko atariko uteye? gusa mujya mufata umwanya mukareba comments z’abanyarwanda kuri za website? nawe se waba uri mubazandika? oya….. siko nturi muri bo gusa please nokuba uwo ahagaze akomeye kuriya nabyo n’Imana naho ubundi twasaza umuntu akiruka ku musozi ……

Muti yahisemo gusenya ntitugashungure ngo twifuze kumenya utwimbere mu gihe benetwo baturyamyeho tuza umenye ko intimba, umutwaro n’ibyishimo byundi ntago tubasha kubyumva ubyumvise ntiwavuze ukoronga ujomba uwo ijuru ryagwiriye akiruka.

Imigisha yawe niye si imwe , kimwe nuko iye niyanjye atari bimwe, uko ureba ibintu iwawe siko bigomba kugenda ahandi kandi ibyawe byose siko ari byiza kurinjye kimwe nuko ibyanjye ataribyo byiza kuri wowe, warifuje urahaha uraronka shimira unifurize abandi ko bazanezerwa kuko umunezero wawe nzi abagore benshi batawuzi banashaje ntawo bigeze kandi niko kuri , hari abagabo nabo bashatse ariko ibyishimo mungo bivugwa mungo z’abandi babiheruka umunsi w’ubukwe, Isi rero yaranduye niba iyawe ubamo itarandura dushime kandi dusabe utarahiriwe wese ku mpamvu izarizo zose yaba izo yatewe,yaba izo yiteye, yaba izo yohererejwe zavuyemo urubuto rubi abo bose ni abacu turabafite mu miryango yacu bamwe barareze bonyine bakuza urubyaro, abandi byarabananiye baba baragerageje cyangwa baraterereye iyo si abo gukwena no gutekerereza ngo nibyo bahisemo…….

Murakoze kandi aho nanditse ndemereye mu burakari mu mbabarire birangora kwihanganira umubyeyi ukomera undi wenda iwanyu birashoboka simbyemeje… gusa iwacu aho umukobwa asitaye dutega yombi ngo azongere abyuke atege urugoli ntago dusesereza aho yavanye urugingo rumwe niho dufata ngo akomere nta nduru zihaba.

Kubyumva uku wenda nihariye ntarindi banga nuko ikintu cyose nzi kibi ku Isi cyavuzwe ku isi usibye kimwe cyonyine ariko nacyo simbizi neza ( aricyo kwica) cyakozwe ku muntu wese dufitanye isano kandi cyaba cyarakozwe nanone nundi twaba dushobora kuba mfitanye nawe isano niyo mpamvu ntawe niha ngo hato ntazasanga nikoze munda cyangwa nkaha akamo uwacu.

Gucyaha nabikora kandi nibyo dusabwa ariko ntatonetse uri mu mahina “Kuziga mu buzima bwundi satani yateye hejuru nicyo dusabwa “kuko uwo turi guha urwamenyo wasanga muhuje isano n’intambara z’Isi turwana.

Isano tudafitanye iyo y’amaraso wenda bamwe bibaha kwibasira abandi ariko iy’ubumuntu ntawumenya aho isaha urushinge rwikaraga ugeze niyo mpamvu bagara umunezero n’urukundo umunsi Isi yagutonetse utazakanguka ngo abe aribwo umenya.

Nigeze kugera aho nshaka kujya gutura muri Nyungwe njyenyine bitewe no kwicishwa ururimi n’urutoki hamwe ubura nuwakugirira impuhwe nawe wibuze numva nakwihisha nkaba ahataba abantu iyo mbonye umuntu rero umuntu wiha abandi aho bakandagiye akahotsa binyibutsa ibyo bihe; ingufu nakuye muri uko gutotezwa no mu bwigunge ariko cyane cyane kujombwa ibikwasi nutazi intambara n’intimba byubatse umutima wanjye bigahita binsaba kuba nasaba ufite ururimi rutwika n’ibitekerezo bijombana kurekera. Nukuri turekere igihe niki.
Uwisangamo hano ubabajwe aramfite ndakumva Mama kandi impore.

NTAWANGA IBYIZA ARIKO NTANUHA AKAMO UWO BICITSE.

Dady de Maximo Mwicira-MITALI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger