AmakuruUrukundo

Niba ukeneye gushimisha umukunzi wawe gerageza umwoherereze ubu butumwa

Kubona uwo wihebeye yishimye ni ingenzi cyane ku bantu bari mu rukundo kuko ari bimwe mu bituma umubano hagati yabo urushaho kwaguka bikagera ku kigero gishobora gutuma barambana.

Niba byibuze wibaza amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi, umwereke ko urwo umukunda rukuva ku mutima. Iyi nkuru nicyo kibazo ije gusubiza.

1.Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.

2.Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n’urukundo. Nyamuneka ntuzansige.

3.Uri ubuzima bwanjye,uri essence y’imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.

4.Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy’ubuzima bwanjye.

5.Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.

6.Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n’irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n’ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.

7.Ngumbura tugitandukana, iminsi n’amajoro bigatangira kumbana birebire.

8. Icyo nari nkeneye n’urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.

9.Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y’intoki zawe ngo iz’umukunzi wawe zinjiremo, imitima wanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.

10.Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo unkunda runzanira ibyishimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger