AmakuruIyobokamana

Ni ayahe maherezo ya Pasiteri Claude wavuze ko Bamporiki nafungwa azajya gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya?

Pasiteri Claude uvuga ashize amanga ko ari umuhanuzi watumwe n’Imana, aherutse gutangaza ko urukiko yabonye rwemeza ko Bamporiki Edouard akuriweho igihano,nta gifungo cyo kujya Mageragere azahabwa.

Uyu muvugabutumaa mu magambo ye bwite ibi yabivuze anakoresha indahiro zimwamhura umwambaro w’umuvuga butumwa yambaye,mu gihe ubwo buhanuzi avuga ko yabonye asenga butabaye impamo.

Yagize ati’:” Umucamanza nadategeka mu kanya ko Bamporiki arekuwe asubikiwe igihano, nemeye nka Pasiteri Mutaranambaze, ndahita niyambura umwambaro w’ubupasiteri njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya”.

Mu mashusho atandukanye akomeje gucaracara ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye uyu mu Pasiteri ugaragaza ko avugana n’Imana cyane,ikamutuna,ikamuha guhanurira abantu ibitaragaragara, yakomeje agira at:’Icyo gihe Imana yaba yarancutse,naba narashutsswe, yaba ari satani yantumye nyaratimwe n’Imana”.

Hadaciye Kabiri uyu muhanuzi ashize hanze ubuhanuzi bwe, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko bwana Bamporiki Edouard afungiwe muri gereza ya Mageragere igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo gukatirwa n’urukiko.
Inkuru:

Mu cyo benshi bise gusaza imigeri no kuvangirwa k’uyu mupasiteri wiyita umuhanuzi w’Imana, yagaragaje yivuguruza agira ati'” Ni ururimi rwanyereye ururimi ni inyama yigenga, Ibyo Imana idukoresha ni byinshi Kandi ikomeje gukoraImana ntabwo icecetse,ntabwo icogoye,iracyari ya Mana ivuga iracyari ya Mana ikora mu izina rya Yesu”.

Yakomeje agira ati’:” Abapinga ubuhanuzi bwa Pasiteri Claude Imana nabo izabapinga, umuvugabutumwa uwo ariwe wese, umukozi w’Imana wese,ntabwo yatinyuka avuge ngo navangiwe cyangwa ngo Imana yantanze mu maboko y’Isi”.

Aha yakomeje avuga asa uhinyuza ubuhanuzi bwe bwabanje, benshi bibaza niba Imana imutuma idafite gahunda yo guhagarara ku cyo yavuze, bikayitera guhindura ibigomba guhanurwa bitewe n’umwanzuro w’urukiko.

Yagize ati’:” Bamporiki nubwo yakatiwe n’urukiko, ntarakora imyaka 2, ntarakora imyaka 3, nabuze ngo azasubikirwa imyaka 2-3, nabonye hagati y’imyaka 2 cyangwa 3, nushake uzasubire mu kiganiro nasengeye Kanyarira iyo myaka narayivuze, nabonaga 2-3″.

Kugeza ubu benshi bakomeje gusaba Pasiteri Claude ko yakubahiriza indahiro yagiriye imbere y’Imana n’abantu yo kujya gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya kuko Imana ubwayo ntijya yihinyuza ku cyo yavuze.

Pasiteri Claude yavuze ko Bamporiki natarekurwa aziyambura umwenda w’ubupasiteri akajya gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger