Ngoma: Abashumba ba Kiliziya ya katedarali ya Kibungo

Diyosezi ya Kibungo imaze imyaka 50 ishinzwe kuko yashinzwe mu 1968. ikimara gushingwa Mutagatifu Papa Pawulo VI yatoye Musenyeri Yozefu Sibomana uvuka i Save muri Diyosezi ya Butare wari Umwepiskopi wa Ruhengeri kujya kuba Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Kibungo. Musenyeri Yozefu Sibomana yimitswe na Musenyeri Amelio Poggi wari Intumwa ya Papa mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 1968 i Kibungo.

 Yaje gusimburwa na Musenyeri Frederic Rubwejanga uvuka i Nyabinyenga muri Diyosezi ya Kabgayi yatowe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II kuba umwepiskopi wa Kabiri wa Kibungo ku wa 30 Werurwe 1992.

Ku wa 28 Kanama 2007 Papa Benedigito XVI yakiriye ubwegure bwe bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, maze ahita atora umusimbura ari we Musenyeri Kizito Bahujimihigo wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri kuva ku wa 21 Ugushyingo 1997.

Musenyeri Bahujimihigo yabaye Umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Kibungo ari nayo avukamo, atangira ubu butumwa 28 Kanama 2007 ndetse anakomeza kuba n’umuyobozi (Administrateur Apostolique) wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Papa Benedigito yakiriye ubwegure bwa Musenyeri Kizito Bahujimihigo ku wa 29 Mutarama 2010 ahita atorera Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari Arkiyepiskopi wa Kigali kuba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, ndetse na Musenyeri Alexis Habiyambere wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo aba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Kuwa 7 Gicurasi 2013 nibwo Papa Fransisiko yatoreye Padiri Antoine wari Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda kuba Umwepiskopi wa Kane wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 20 Nyakanga 2013 i Kibungo.

Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Papa Fransisiko yongeye gutorera Musenyeri Antoine Kambanda kuba Arkiyepiskopi wa Kigali, asimbura Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru anakomeza kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza ubwo iboneye umwepiskopi mushya.

Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU yimitswe ejo ku wa 1 Mata 2023 aba Umwepiskopi wa Gatanu wa Diyosezi ya Kibungo. Akaba yaratowe na Papa Francis ku wa 20 Mutarama 2023.

Comments

comments

Twitter
WhatsApp
FbMessenger