Ngando Omar na mukuru we Ally Niyonzima berekeje muri Al Bashair FC

Ikipe ya Al Bashair FC yo mu gihugu cya Oman, yamaze gusinyisha abavandimwe babiri; Ally Niyonzima usanzwe ukinira ikipe y’igihugu Amavubi na murumuna we Ngando Omar ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba.

Aba basore bombi basinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri muri Oman.

Amakuru uvuga ko buri umwe yagiye ahabwa akayabo ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ally Niyonzima yahoze akinana na murumuna we muri AS Kigali, nyuma aza kuyivamo yerekeza muri APR FC. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yayimazemo amezi atandatu, nyuma atandukana na yo kubera kutumvikana ku byo yayisabaga ngo asinye amasezerano mashya.

Murumuna we Ngando Omar yakiniraga AS Kigali gusa na we atandukana na yo nyuma yo kunanirwa kumvikana na yo ngo yongere amasezerano.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.