AmakuruAmakuru ashushye

Amb. Nduhungirehe yanyomoje abanga u Rwanda bavuze ko Gen. Kabarebe afunzwe

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje abarwanya leta y’u Rwanda bakomeje gukwirakwiza impuha zivuga ko Perezida Kagame yafunze umujyanama we mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe.

Aba bafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’igihugu, ntibasiba gukora uko bashoboye kugira ngo basige icyashya ubutegetsi bw’u Rwanda ahanini babicishije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Uza imbere muri bo ni uwitwa David Himbara, ukunze kwandika inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ibintu byadogeye, ahanini bigizwemo uruhare ngo na Perezida Kagame. Ku bwe nta kiza na kimwe ubutegetsi bw’u Rwanda burakorera Abanyarwanda.

Ibi bitekerezo bisebya u Rwanda bikunze no kunyuzwa kuri Paji ya Facebook yitwa RNC France.

Mu nyandiko David Himbara yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo abinyujije kuri blog ye, yavuze ko perezida Kagame yahembye Gen. James Kabarebe umaze imyaka 30 amukorera kumufunga. Uyu mugabo avuga ko ngo Perezida Kagame yafungishije Kabarebe, kubera ko hari imitungo yamuhishe nyuma Kagame akaza kumenya ko ayifite bikamurakaza.

Iyi mitungo ngo irimo amato manini n’amazu ahenze Kabarebe afite mu bihugu bya Afurika yEpfo, i Dubai ndetse no muri Canada.

Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter ye, yanyomoje iby’amakuru y’itabwa muri yombi rya Kabarebe yerekana ibimenyetso simusiga by’uko uyu mujyanama wihariye wa perezida Kagame atekanye. Yifashishije amafoto yafashwe ejo ku cyumweru agaragaza Kabarebe ari muri Stade Amahoro i Remera.

Ikiriho ni uko Gen. James Kabarebe adafunze, kuko n’ejo ku cyumweru yari kuri Stade Amahoro i Remera, areba umukino wo kwibuka yubile y’imyaka 100 y’amavuko ya Padiri Fraipont Ndagijimana wahuje Mukura VS na Rayon Sports.

Gen. James Kabarebe na Minisitiri Diane Gashumba bareba umukino Rayon Sports yaraye itsinzemo Mukura VS.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger