AmakuruImyidagaduro

Ndimbati umaze iminsi afunguwe yavuze amasomo 3 yigiye muri Gereza

Uwihoreye Jean Bosco uzwi cyane nka Ndimbati, akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe na benshi mu Rwanda, yavuze ko yize amasomo 3 akomeye ubwo yari afungiwe muri gereza ya Nyarugenge.

Ndimbati uherutse kugirwa umwere ku byaha yashinjwaga birimo gusindisha no gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda,yabwiye Radio Rwanda ko yashimiye ubutabera bw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kubera ukuntu bamubaye hafi.

Ageze ku masomo yigiye muri gereza,Ndimbati yagize ati “Muri gereza nahigiye ibintu 3:Icya mbere n’ukwimenya,icya kabiri n’ukwizigamira icya gatatu n’ukubona ko ibintu byose bishoboka.nagerageje no kwandika hari ibintu nanditse numva ningira ubushobozi nzabisohora nkabisangiza abantu.”

Yavuze ko ibi yanditse bijyanye n’ubuzima bw’umuntu uri ku isi ati “Hari uko umuntu agomba kwitwara,hari ibitekerezo dukwiriye kugira hari n’ibindi tugomba gukora.Ibyo byose n’ibikubiye muri iki gitabo.”

Abajijwe inama yagira abantu hanze,yagize ati “Inama nagira abantu cyane cyane urubyiruko,hariya harimo urubyiruko rwinshi usanga ibyaha byiganjemo ari iby’ibiyobyabwenge,urugomo,ubutekamutwe.Ibyo byose usanga birimo urubyiruko rwinshi aho umwana akatirwa imyaka 30,burundu.Ndakangurire Urubyiruko rugire ibyo rwirinda kugira ngo batazaba nk’abo ngabo.”

Ku byo yari akurikiranweho,Ndimbati yagize ati “Inama irimo nuko baba bagabo cyangwa abasore nuko bakwirinda.Sinashyigikira ibyo kuvuga ngo bajye basaba amarangamuntu,isomo mvanyeyo nuko umuntu yabyihorera,abantu bakwiriye kwirinda.”

Ndimbati yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza yavuganye n’abana be ndetse hari n’icyo yaboherereje mu bushobozi.

Icyamugoye muri gereza n’uguhinduka k’ubuzima.Ati “Niba ari ukuryama n’ukuryama.Habamo ikinyabupfura,imikino,amakuru turayumva,n’ahantu hari ubuyobozi guhera ku isibo kugeza ku murenge.”

Ndimbati yavuze ko arakomeza imishinga ye yo gukina filimi ndetse ngo agiye kunonosora ibyo akora abantu bakabona ko hari impinduka.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyo kurekura Ndimbati ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger