AmakuruIyobokamana

Ndikubwimana Alexis yiyemeje guhindura byinshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzi Ndikubwimana Alexis wafashe icyemezo kidasubira inyuma cyo guhindura byinshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagaragaje uruhare rwe muri uru rugendo.

Uyu musore kugeza ubu umaze gushyira hanze indirimbo nshya yise”Waraserutse” yabwiye Teradignews ko yinjiye mu ruhando rwa muzika y’indirimbo zihimbaza Imana kuko kuva na kera akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye yakunze kuzandika no kuziririmba kenshi.

Ahamya ko yumva kuririmba ari imwe mu mpano Imana yamuhaye nawe akaba yumva ko agomba kuyikoresha asangiza ubutumwa bwiza abantu batandukanye haba mu ndirimbo zihumuriza ndetse n’izibashishikatiza kurushaho kwegerana n’Imana no kubana mu mahoro.

Nk’uko Alexis yabidutangarije, yavuze ko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kubagezaho indirimbo zinogeye amatwi kandi zifite umwihariko unoze mu buryo bw’amashusho.

Uyu muhanzi ukizamuka, yasabye abakunzi ba Gospel kumuba hafi muri uru rugendo atangiye nawe ubwe ahanya ko kugira ngo agire aho agera ari uko agomba kuba abafite.

Yagize ati”Muri uru rugendo, ntaho wagera udafite abantu, insinzi yose wagira,inyungu yose wafata ni uko ugomba kuba ubafite’ ati” Ese ushyize hanze indirimbo ukayiyumvira cyangwa ukayirebera wazagerahe? Njye nsanga kumba hafi kw’abantu ariyo nsinzi y’ibanze naba mfite”.

Ndikubwimana Alexis witegura gukoresha imbaraga mu rugendo yatangiye, yemeza ko rutoroshye mu gihe cyose warugendamo biguruntege, aha yanaboneyeho umwanya wo huteguza bagenzi be bazamukurikira, kwinjira bafite imbaraga n’imbaduko atari bimwe byo gutwika biharaye.

Uyu muhanzi ubusanzwe atuye mu Karere ka Musanze,akaba ari naho yiyemeje gukorera ibi bikorwa by’umuziki we.

Umva indirimbo ye yashyize hanze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger