Amakuru ashushyeImyidagaduro

NAREMEYE indirimbo nshyashya ya The ben ngo yari imaze imyaka myinshi  yaranze kuyisohora

Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko indirimbo ye nshyashya yari imaze imyaka 3 yarayihoreye ariko bikaza kurangira ayishyize hanze ndetse akaba atangaza ko uburyo yakiriwe buri kumushimisha cyane.

 

Uyu muhanzi ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise NAREMEYE ndetse ikaba kugeza ubu imaze kurebwa n’abatari bake kuko kuva kur’uyu wa 9 Gashyantare 2019 imaze kurebwa n’abantu 112,703 ndetse ikaba imaze gukundwa n’abagera ku bihumbi 2500.

The Ben yavuze ko iyi ndirimbo iri kumushimisha ndetse akaba atari abyiteze kuko ngo yari imaze igihe kinini mu nzu itunganya umuziki(studio) yararetse kuyisohora.The Ben yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka ya 2015-2016 ikaba yari imaze imyaka 3 gusa ngo akaba ashimira uburyo abantu bari kuyikunda.

Yasoje agira ati:”Ibintu byose birashoboka ni indirimbo yari imaze imyaka 3 kuva 2015- 2016 ikaba yaragiye igira imbogamizi zo kujya hanze gusa ndayitura abantu bose cyane cyane abakunzi bange n’abanyarwanda muri rusange”.

Iyi ndirimbo ngo yakozwe na Producer LICK LICK ikaba ikaba ari indirimbo ivuga ku rukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa aho byitezwe ko amashusho yayo agomba kujya hanze mu minsi ya vmba nk’uko uyu muhanzi abitangaza.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger