AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Nancy Pelosi utavuga rumwe na Trump yamusuzuguye anamuciraho ijambo yari kuvuga

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yanze kwakira ikiganza cya Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya USA, Nancy Pelosi wari umuhaye ikaze ubwo yari aje kuvuga ijambo ry’uko igihugu kimeze mu Nteko rusange.

Ubwo Perezida Trump yari arangije kuvuga ahabwa amashyi n’abari aho,  Nancy Pelosi yaciye urupapuro ryari ryanditseho. Ni ubwa mbere imyitwarire nk’iriya ibaye ho mu bayobozi ba USA.

Perezida Trump yinjiye ashyira kopi y’ijambo rye ku meza ya Pelosi, undi amuhereje ikiganza amusuhuza, aracyanga arikomereza.

Pelosi yatuje yumva ijambo rya Trump ariko riringiye afata ya kopi arayica arajugunya.

Perezida Donald  Trump yavuze ijambo ryamaze iminota 80, agaruka cyane ku cyo yise ‘kugaruka kwa Amerika y’igihangange ku isi’. Ubwo yavugaga ijambo imbere y’Inteko ishinga amategeko na Sena, hari abadepite bake b’aba Demukarate n’abandi benshi ( ariko batari bose) b’aba republicans.

Mu ijambo rye aba republicans bazamuraga ijwi bavuga bati : ‘Ukwiye indi myaka ine’ mu giha aba demukarate bo bari bicaye batuje, bamwe bakazunguza imitwe bagaragaza ko batemeranywa na Trump kuri bimwe yavugaga harimo ubumwe bw’Abanyamerika.

Trump yavuze ko muri iki gihe USA akomeye kurusha uko yahoze mbere ndetse ko igiye kurushaho kuba igihangange ku isi.

Mu ijambo rye Trump yirinze gukomeza ku byerekeye ubusabe bw’Inteko bw’uko yakweguzwa ahubwo yibanda ku buhangange bw’igihugu cye.

Mu Nteko yari aherekejwe n’umugore we Melanie Trump, abakobwa be Ivanka na Tiffany Trump, abahungu be Erci na Don Jr Trump , umukwe we Jared Kushner n’umukazana we Lara Trump.

Bamwe mu bademukarate bazwi cyane bataje mu Nteko ni Alexandria Ocasio-Cortez, Ayanna Pressley, Maxine Waters na Al Green.

Abanyamakuru babajije Pelosi icyamuteye guca kopi y’ijambo rya Perezida , undi abasubiza ko ririya ‘nta jambo ryarimo ahubwo wari umwanda gusa.’

Nancy Pelosi yaciye ijambo rya Trump ahagararanye na Visi Perezida wa USA, .

Perezida Trump ubwo yari ageze mu nteko kuyigezaho ijambo ngarukamwaka ry’uko igihugu gihagaze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger