AmakuruImikino

Myugaro wa Simba yifurijwe isabukuru nziza n’umukinnyi w’incuti ya Cristano Ronaldo

Umunya-Brazil Douglas Costa usanzwe ari incuti magara ya Cristiano Ronaldo bakinana muri Juventus, yifurije isabukuru nziza myugario Fraga Vieira ukinana na Meddie Kagere muri Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo uyu musore yatunguwe na bagenzi be bakinana muri Simba SC, bamufasha kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 yujuje.

Nyuma yaje gufata ifoto yafashwe ubwo bagenzi be bamukoreraga surprise, ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu bageneye ubutumwa uyu musore harimo na Douglas Costa.

Ati” Caraleo, umaze kuba ikigabo! Ndakwibuka ukiri munsi y’imyaka 15 y’amavuko Gerson…Ndagushimira ncuti.”

Gerson Fraga Vieira uri mu bakinnyi bashya Simba yasinyishije muri uyu mwaka, yayigezemo avuye muri ATK FC yo mu Buhinde. Afite ubushobozi bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa mu izamu.’

Uyu ni umwe mu bigeze gukinira ikipe y’igihugu ya Brazil y’abatarengeje imyaka 17, yarimo abakinnyi basanzwe bazwi nka Neymar Jr. wa PSG, Philippe Coutinho wa Bayern Munich cyo kimwe na Casemiro Carlos Henrique wa Real Madrid.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger