Amakuru ashushye

Muyoboke yababajwe n’uburyo Charly na Nina bitwaye mu gitaramo cya Davido

Muyoboke Alex wahoze areberera inyungu z’abahanzi Charly na Nina yatangaje ko yababajwe bikomeye n’uburyo aba bakobwa bitwaye ubwo baririmbaga mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2018 anabonera ho umwanya wo kugira icyo atangaza ku bijyanye n’itandukana ryabo.

Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali muri gahunda yihaye yo gukora ibitaramo bizenguruka “Africa Tour ” afatanyije n’inzu itunganya umuziki akoreramo ya Sony Music.

Aba bakobwa bageze ku rubyiniro bari kumwe n’ababyinnyi babo ariko ngo bakora ibihabanye n’ibyo Muyoboke yabigishije mu myaka 5 bamaze bakorana nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw ubwo twari tumusanze muri iki gitaramo.

Ibyo Muyoboke Alex abanenga ni uko bataririmbye mu majwi y’umwimerere [Live] nkuko yari yarabibigishije kandi yabonaga bamaze kubimenya.

Muyoboke ati:” Nabonye baririmba nkuko wababonye , ni ibisanzwe ntabwo baririmbye  live kandi  niyo nabatoje kuva ku munsi wa mbere dutangira gukorana .”

Charly na Nina nabo bagize icyo bavuga ku bijyanye no gutandukana na Muyoboke Alex maze bavuga ko ari ibintu batekerejeho nkuko wabyuka ukavuga uti reka mve Kimironko njye Kicukiro, aba bakobwa banakomeje bavuga ko ntacyaba ngo basubirane na Muyoboke , ibi nibyo byatumye tubaza Muyoboke Alex niba mu gihe aba bakobwa bakwifuza ko bakongera gukorana nawe yabyemera maze avuga ko bitashoboka.

Yagize ati:”Oya oya umuryango baciyemo bagenda abe ariwo bazacamo bagaruka, babwiye itangazamakuru ko dutandukanye bazanabanze babwire itangazamakuru icyatumye dutandukana, baramborotse ahantu hose ntitukivugana.”

Muyoboke na Charly na Nina babanye neza , aha bari i Burayi

Icyakora hari amakuru avuga ko icyatumye aba bakobwa bahitamo kureka gukorana na Muyoboke ari igitaramo bagiye kuzakorera mu bwongereza bazahabwamo  agera ku 36 000 by’amadorali bakaba barahisemo kuyarya bonyine, ibi nabyo Muyoboke yagize icyo abivugaho maze agira ati: ” Oya  mubibabaze ntabwo mbizi kuko ntakiri manager wabo.”

Muyoboke Alex wakoreye byinshi aba bakobwa yasoje  abagira inama yo gukomeza intego bari barihaye mu myaka 10 niba bashaka ko umuziki wabo utera  imbere.

Tariki ya 20 gashyantere nibwo Charly na Nina bashyize hanze itangazo ryemeza ko bamaze gutandukana na Muyoboke Alex wabafashaga mu muziki nk’umujyanama wabo, Charly na Nina bashimiye cyane Muyoboke wabafashije mu muziki wabo mu myaka itanu bamaranye, bavuga ko bamwigiyeho byinshi ndetse abageza kuri byinshi, icyo gihe bari batangaje ko bagiye gukora bonyine ariko hari amakuru avuga ko baba bari gushaka umujyanama mushya.

Itangazo Charly na Nina bashyize hanze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger