Amakuru ashushyeImyidagaduro

Muyoboke: Ibyo mujye mubirekera Knowless na Clement nibo babikoze bigashoboka

Muyoboke Alex umujyana w’abahanzikazi bamaze kugaragaza itandukaniro mu muziki nyarwanda Charly na Nina yatangaje ko adashobora  gutereta aba bakobwa anavugako ko bakwiye kubirekera Knowless na Clement bakundanye kandi bakorana.

Ni mukiganiro Alex Muyoboke yagirfanye numunyamakuru wa radiyo ikorera hano mu rwanda ubwo bibandaga ku bibazo bijyanye niterambere ry’iri tsinda .umunyamakuru yamubajije niba adashobora kugwa mu mutego akaba yatereta umwe muri aba bakobwa Muyoboke amusubiza ko bidashoboka kuberako icyo yitaho cyane niterambere ryabakiriye be.

Muyoboke ati:”Ntago wakorana n’abakobwa ngo nurangiza utangire gutereta umwe muri bo cyangwa se bose, icyo gihe akazi kaba gapfuye ndetse nta n’icyo mwakorana ngo mutere imbere. ”Ibyo mujye mubiharira Clement na Knowless nibo nabonye bakoze gutyo bigakunda gusa ntago bihira bose.””

Charly na Nina baritegura  kumurika Album yabo ya mbere   “Imbaraga”.

Abantu bataramenyekana baherutse kwiba ibintu byose byari mu modoka ya Charly na Nina ubwo bari mu mujyi wa Huye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira, 2017 bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bari gukorana na MTN bazenguruka amakaminuza.

Aba bakobwa subwa mbere bari bibasiwe nabajura kuberako  no mu minsi ishize bahuye n’umutekamutwe wababeshye akazi mu Bwongereza abaka ibyangombwa byabo ngo abashakire visa bityo ahubwo abikoresha yinjira mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zabo asaba abantu amafaranga.

Muyoboke Alex asanzwe afatanya nabahanzi bakomeye hano mu rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger