Imyidagaduro

Muthoni Fiona yahesheje ishema u Rwanda mu irushanwa ryegukanwe n’umunya-Bostwana

Umukobwa wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2015, Muthoni Fiona yabaye igisonga cya Miss Africa 2017 mu irushanwa ryaberaga i Carbar muri Nigeria.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango nyir’izina wo gutora Miss Africa Calabar 2017 wagombaga gusimbura Umunya-Angola   Loretta Mendez, mu birori byabareye muri Calabr Internation Confrence Centre muri Leta ya Cross River.

Miss Muthoni Fiona yabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa 2017 dore ko iri kamba bahataniraga ryatwawe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi nyuma yuko imyiyereko yari irangiye hanyuma akanama nkemurampaka akaba ariko kahise kemeza ko uyu ariwe ubaye Miss Africa 2017.

Iri kamba ryahatanirwaga n’abakobwa bari baturutse mu bihugu bigera kuri 25, Miss Afurika yagizwe umukobwa witwa Gaseangwe Balopi agaragirwa na Miss Muthoni Fiona Naringwa wo mu Rwanda naho igisonga cya kabiri kiba Nyampinga waserukiye Afurika y’Epfo.

Muri ibi birori umuhanzi w’ umunyarwandakazi Neza ari mubasusurukije abari bitabiriyee ibi birori akaba yafatanyije nabandi nka Mafikizolo wo muri Afurika y’Epfo, Vanessa Mdee ukorera umuziki muri Tanzania, icyamamare Tekno wo muri Nigeria  na Runtown nawe wo muri Nigeria akaba anaherutse kuza mu Rwanda.

Uyu niwe wabaye Miss Africa 2017
Muthoni Fiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa 2017
Uyu niwe wari ahagarariye Namibia
Muri Sudani ni uyu wabaye Nampinga
Baniyerekanye bambaye Bikini
Urutonde rw’abitwaye neza

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger