Amakuru

Mutesi Jolly na Hamonizer mu byamamare byahaye ubutumwa Bruce Melody wabuze nyirakuru

Bruce Melody abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram yagaragarije abamukurikira akababaro yatewe no kubura nyirakuru agira ati: “Uruhukire mu mahoro meza nyogokuru.” Akomeza avuga ko amukunda wese. asoza avuga ko amukumbuye. Nyuma yo gushyira ubwo butumwa kuri izo mbuga ibyamamare byamuhaye ubutumwa bumwihanganisha.

Binyuze ku rubuga rwa Instagram ibyamamare bikurikira byageneye ubutumwa bwo kwihanganisha Bruce Melody ku bwo kubura nyirakuru. Umuhanzi w’umunyatanzaniya Hamonizer yagize ati: “Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro.” Rumaga na we aragira ati: “Komera ruhanga! ni aruhukire mu mahoro.” Naho umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda witwa Lucky Man Nizeyimana yagize ati “ihangane muvandi! imana yakire umubyeyi! Komera muvandimwe.”

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly  nawe yagize  icyo abwira Bruce Melody agira ati: “Wihangane wowe n’Umuryango wawe.’ mu gihe Bob Pro utunganya umuziki we yamubwiye ati: “Wihangane cyane muvanndi.” Ndetse n’Umunyamakuru Julius Chita nawe yagize icyo avuga agira ati: “Nk’umuryango mukomere, kandi Imana yakire umubyeyi.’ n’ Umwarimu Cyamatare Laurent we yagize ati: Wihangane.”

Abakoresha urubuga rwa Twitter nabo bamuhaye ubutumwa bwo kwifatanya nawe. Paul Rukesha we yagize ati: “Komera.” Mu gihe Umuhanzi Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya Noopja we yagize ati: “Komera muvandi.” Ibyamamare kuri twitter abenshi bakunze kwita ibifi binini(big gish) nabo bagize ubutumwa bagenera Bruce Melody.

Uwiyise Sir Uracyaryamye yagize ati: “Wihangane.” naho Caguwa nawe ati: “Ihangane.”mu gihe uwitwa D’amour barista we yagize ati ihangane cyane muvandi komera. Uwitwa Kavukex nawe yagize ati: “Ihangane cyane.” Naho Museco na Joselynechap nabo bamuhumurije bagira bati: “Humura!”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger