Urukundo

Musore ntuzabe umwana umukobwa muri kumwe nakugaragariza ibi bimenyetso! Aragukunda nubwo atabikubwira

Ntibikunze kubaho kuba waganira n’umukobwa akakwereka ko yakwihebeye ahubwo asa nk’ubyirengagiza akajya abikwereka mu marenga no mu bikorwa bimwe na bimwe akora agakora uko ashoboye wowe ukabona ko ari ibintu bisanzwe ariko waba uzi gusesengura ugahita umenya aho bigana.

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa agukunda bimwe byanatuma arara adasinziriye kubera wowe

1. Avugana n’abandi ugasanga wowe arakwitarutsa

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze aho yaguhera akenshi usanga agutinya , ibyo bituma yumva atakuvugisha igihe kinini ndetse waza kumuvugisha akakwitarutsa, usanga aba yifuza kuba yavugana nawe gusa kubera ubwoba no kumva ko uri umuntu utandukanye n’abandi bigatuma atakuvugisha cyane.

2. Ashobora kujya akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’igitangaza

Umukobwa wagupfiriye ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’abandi mu buryo bwose, bituma kugutekereza no kuba yahamana uko agutekereza mu mutima we bimurenga agatangira kujya yumva wahora mu biganiro bye n’abandi. Ibi rero bituma iyo atangiye kuganira n’inshuti ze mu biganiro bye wiganza cyane akajya akugarukaho buri kanya ndetse n’iyo baba bari mu bindi biganiro.

3. Aguhozaho ijisho iyo utari kumureba, mwahuza amaso akareba hirya

Umukobwa ugukunda cyane ntahwema kuguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ndetse iyo ubimenye ukamureba nawe ahita areba hirya akakwereka ko atari wowe yari ari kureba nyamara wakongera kureba ku ruhande imboni ye akayiguhanga.

4. Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi

Iyo uri kumwe n’umukobwa ugukunda akenshi amagambo aba make ahubwo agakora ibikwereka ko hari ukuntu kudasanzwe aba akwiyumvamo, agerageza kuvuga iyo hari icyo umubajje ndetse yanagusubiza akirebeshwa ku ruhande n’amasoni menshi.

5. Abaza inshuti zawe za hafi byinshi bigendanye n’ubuzima bwawe

Umukobwa ugukunda ku rwego rwo hejuru aba yumva yamenya byinshi bikwerekeye ho rimwe na rimwe akanabibaza inshuti zawe kubera ko wowe aba agutinya yumva kukuvugisha ari ukugera mu yindi Si cyangwa kuba mu kajuru gato. Aba yumva nabikwibariza ushobora kumutahura nyamara aba ashaka kuguma kubihisha.

6. Aseka n’ibidasekeje igihe uvuze ikintu muri kumwe

Ikizakubwira umukobwa wahengamye kubera wowe akenshi ahorana ibitwenge bya hato nahato iyo uvuze muri kumwe , akenshi aba abikora ngo umuhange ijisho cyangwa se ugire ikintu umubaza. Aba ashaka k

Twitter
WhatsApp
FbMessenger