AmakuruPolitikiUbukungu

Musanze:Umuturage yayabangiye ingata ubwo yabazwaga ku mugezi yari ashinzwe warengewe n’ibyatsi

Umuturage witwa Mukashaka Alexia wari warahawe inshingano zo kuvomesha ku mugezi w’ubudehe uri mu mudugudu wa Kageyo,mu Kagari ka Cyabagarura,Umurenge wa Musanze,mu Karere ka Musanze yabangiye amaguru ingata ubwo yabazwaga ku bibazo byibasiye iri vomo rusange bigatuma rishyirwaho ingufuri.

Ni nyuma y’uko abaturage bari basanzwe bakoresha iri vomero,bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kujya kuvoma ikantarange bikabagora kubona amazi kandi bari basanzwe bafite amazi hafi yabo.

Uwitwa Tuyishime Vedaste yavuze ko kuva uyu mugezi wafungwa,bibagora cyane kugira ngo babone mazi kuko andi mavomo ari kure ugereranyije naho uwo bakoresha wabaga.

Uyu muturage yakomeje avuga ko batunguwe no kubona ibyuma by’uyu mugezi byaranyomaguritse, nyuma y’uko ufungwa batazi impamvu yabyo.

Yagize ati'” Uyu mugezi twari dusanzwe tuwukoresha,byari byiza cyane kandi byatworoheraga no kubona amazi, ubu dusigaye tujya kuvoma ku y’indi migezi yo mu tundi tugari kuko uwacu warafunze ntigikora, biratugora cyane kuko harimo akagendo nk’iyi byabaye ngombwa ko dufura imyenda dukeneye amazi menshi bidusaba kuzenguruka”.

“Ubwa mbere twagize ngo Wenda kuba ufunze ni amazi yabuze,ariko ubu amezi atandatu yose arihiritse nibwo twabonye ko ishyamba atari iryeru,ntitwamenye ikijya mbere ahubwo nyuma yaho twabonye ibyuma bicamo amazi byaranyomaguritse twiyakira dutyo”.

Uyu mugezi ugiye kumara amezi 6 ufunze

Mukamwiza Maria Goreth nawe yagaragaje ko yatewe impungenge no kubona inzu yabahaga amazi yararengwe n’akavagari k’ibyatsi, avuga ko n’ubwo amazi yabura bitagakwiye ko ibyatsi biba nk’umutako nyaburanga w’uyu mugezi kandi ari igikorwa cyashiweho amafaranga atari make.

Yagize ati'”Uburyo uyu mugezi wabaye gutya bwaranyobeye, twarawukoreshaga kandi byaratworoheraga rwose, ubu uyu mugezi warafunze ntugikora,ingaruka zaje kuri twe kubona amazi nukujya ikantarange,cyakoze iyo bafunga amazi byibuze bakazajya bawukorera isuku ntukomeze kurengerwa n’ibyatsi gutya, kiba dufite icyizere cy’uko amazi isaha n’isaha yagaruka ariko ubu tumaze kwiheba”.

Teradignews.rw yagerageje kuvugana na Mukashaka Alexia wari warahawe uyu mugezi mu gihe kingana n’imyaka ine yari awumaranye, ngo awuvomesheho avuga ko nta gahunda afite yo kuvuga kandi ko ikibazo kizwi n’abashinzwe iby’amazi, ahita abangira amaguru ingata arahunga.

Umuyobozi w’Akagari ka Cyabagarura gateganye n’uyu mugezi bwana Niyoyita Ally,yavuze ko iki kibazo asanzwe akizi ndetse ko impamvu nyamukuru iri hagati ya Alexia na WASAC batumvikanye bitewe n’uko uyu mubyeyi yananiwe kwishyura Inyemezabwishyu(Facture),y’ibihumbi bisaga 300Frws (300,000Frws), yasabwe kwishyura ku mazi yakoreshejwe.

Yavuze ko uyu mugore yavuze ko iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi meza mu baturage,cyamwishyuzaga amafaranga atangana n’amazi yacurujwe bigatuma adashobora kuyishyira.

Ibyatsi byarawurengeye

Yagize ati'”Iki kibazo dusanzwe tukizi,uyu mugezi ni uwubudehe wari warahawe Mukashaka Alexia ngo awukoreshe ariko ntiyabashije kwishyura WASAC amafaranga yasabwaga akaba ariyo mpamvu bawufunze, nk’ubuyobozi twabonye ko ikibazo kiri kugira ingaruka ku baturage dutanga raporo y’uko utagikora ubu dutegereje igisubizo kizava ku badukuriye, niba Alexia azabanza kwishyura kugira ngo ufungurwe cyangwa niba bazaha abaturage amazi bigakurikuranywa bafite aho kuvoma”.

“ibijyanye no kuba uyu mugezi warengewe n’ibyatsi, tugiye kubyitaho bahakorere isuku vuba, twizeye ko mu gihe gito abaturage bazongeta kubona amazi ku giceri cya 20 ku ijerekani kandi banayakuye hafi yabo batabanje kuvunika”.

Muri aka Kagari ka Cyabagarura, hari imigezi ibiri yahuye n’iki kibazo harimo uwo mu mudugudu wa Gicyeye ubu watangiye gukora,n’uyu wo mu mudugu wa Kageyo.

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger