AmakuruPolitiki

Musanze:Umukobwa w’imyaka 16 arakekwaho kubyara umwana agahita amuniga

Umukobwa witwa Divine uri mu kigero cy’imyaka 16 bikekwa ko ari uwo mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, arakekwaho kubyara umwana agahita amuniga abifashijwemo n’undi mukobwa babanaga mu nzu.

Amakuru atugeraho avuga ko aba bombi bari basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rugeshi, Akagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, akaba aribwo bikekwa ko bakoze aya marorerwa.

Abaturanyi baba bakobwa batangaje ko bamaze iminsi babona uyu mukobwa agaragaza imyitwarire y’abantu batwite, gusa ngo bakaba barakomeje kumugirira impungenge kuko ngo n’ubwo yari atwite nawe yari akiri umwana kuko ngo bakeka ko afite hagati y’imyaka 15 na 16 bakurikije ingano ye n’amakuru bagiye bakura ahatandukanye.

Bongeraho kandi ko batapfa kumenya uwamuteye iyo nda kuko ngo yavuye mu Mudugudu wundi (Murambi), aza aha muri Rugeshi asa nk’ushaka kuba mu buzima bwo kwigenga (kwikodeahereza) kuko ngo yari yaravuye no mu ishuri, ibintu bavuga ko byaba byaratumye yishora mu ngeso zo kuryamana n’abagabo batandukanye.

Inzego z’ibanze, iz’umutekano zirimo Polisi na RIB zikaba zageze ahabereye aya mahano mu ma saha y’igitondo kuri uyu wa Gatatu, batangira iperereza kugira ngo hamenyekanye uwaba yarateye umukobwa inda ndetse n’impamvu yaba yamuteye kwihekura. Gusa mu bigaragarira amaso, umukobwa akaba yanze kugira ijambo na rimwe atangariza izi nzego.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye Amizero.rw dukosha iyi nkuru, ngo ni uko uyu mukobwa yavuye iwabo mu Mudugudu wa Murambi, akaza gukodesha aha muri Rugeshi, kugirango abone uko yishora mu ngeso z’ubusambanyi, ngo ari naho yahuye n’umusore witwa Tuyishime uri mu kigero cy’imyaka 20 ngo amutera iyo nda, aho ngo yanayemeye akaba yaranaguriye iby’ibanze by’umubyeyi utwite uyu mukobwa (inshuro zirenze imwe) ariko ngo akabigurisha kuko ngo yari yaravuze ko agomba kuyikuramo.

Ngo akimara kumenya ko atwite, uyu mukobwa Divine yagiye ashaka kuyikuramo bikanga kugeza ubwo ngo bikekwa ko yabigezeho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 (kuko ngo ntibizwi neza niba yabaye bisanzwe cyangwa niba ari ukuyikuramo), akuramo umwana muzima w’umuhungu bigaragara ko yari hafi kuzuza amezi 9 (amezi asanzwe uruhinja ruvukiraho), arangije ngo araruniga, arutaba umutwe.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugisha Gitifu w’Umurenge wa Cyuve ibi byabereyemo ntiyitaba telephone, bamuhaye ubutumwa bugufi ababwirako nta makuru aramenya.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Axelle Kamanzi na we bamuhaye ubutumwa bugufi ababwirako ahuze ari mu birori by’Umunsi mpuzamahanga w’Umugore ko aza kubavugisha nyuma.

Kugeza ubwo iyi nkuru yanditswe bikaba bitari byagakunze, gusa uyu ukekwaho kwihekura n’ukekwa kumufasha bakaba bajyanywe kuri RIB Station ya Cyuve kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, uyu muziranenge nawe akaba yajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugirango hamenyekane neza icyamwishe.

Ingingo ya 148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyo mu 2019, ingingo irebana no “kuburanisha umwana
n’uwo bakurikiranywe hamwe”, ivuga ko “Umwana urengeje imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko acirwa urubanza hakurikijwe

amategeko asanzwe. Urugereko ruburanisha abana ruca imanza rumaze kumva umwana, abatangabuhamya, ababyeyi, umuhagarariye cyangwa ushinzwe
kumurera, Ubushinjacyaha n’Umwunganira.

Ni na rwo kandi ruburanisha abo bafatanyije
icyaha cyangwa ibyitso bye byujuje imyaka y’ubukure keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi”.

Ingingo kandi ya 54 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyo mu 2018 yerekeranye n’ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko, igira iti: “Iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira:

1º igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu;

2º igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano
cy’ihazabu.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi
ngingo ni nabyo bihabwa icyitso iyo cyari

gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi
n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga”.

Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger