AmakuruPolitiki

Musanze:Umugore n’umugabo barwanye mu gicuku uruhinja rw’amezi 2 rubipfiramo

Umugore n’umugabo batuye mu murenge wa Cyuve,mu Karere ka Musanze barwanye mu gicuku umwana wabo w’amezi abiri ahasiga ubuzima nyuma yo gukomatana bakamugwaho.

Ibi byabaye nyuma y’iminsi micye hagaragajwe ingaruka z’amakimbirane y’abashakanye zigera ku bana. Uyu mwana yitabye Imana biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’ababyeyi be bafatanye mu ishingu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2022.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve muri aka Karere ka Musanze mu rugo rw’uyu mugabo witwa Innocent bivugwa ko yarwanye n’umugore we.

Eugene Munyaneza uyobora Akagari ka Kabeza, yemeje amakuru y’iyi mpanuka yahitanye umwana w’uruhinja, avuga ko abaturage ndetse n’ubuyobozi bwajyaga gukiza aba bashakanye ubwo barwanaga. Ati “Twatabaye dusanga umwana yamaze gupfa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo uyu mugabo n’umugore we bisobanuraga, bahisha ko uyu mwana wabo yazize aya makimbirane yabo.

Ati “Ntabwo bari kwemera ko bamugwiriye, bavuga ko umugabo yatashye akererewe akarwana n’umugore bamaze kwikiranura bajya kuryama, saa cyenda z’ijoro umugore arebye umwana asanga yapfuye.”

Amakimbirane yo muri uyu muryango ngo si mashya nkuko byemejwe n’uyu muyobozi w’Akagari ka Kabeza, Eugene Munyaneza.

Iyi mpanuka yahitanye umwana w’uruhinja ikomoka ku makimbirane y’abashakanye, ibaye nyuma y’iminsi micye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana agaragaje ingaruka z’amakimbirane yo mu miryango ku mikurire y’abana, aho yemeje ko atuma bagwingira.

Dr Sabin wagaragaje ingaruka itari izwi na benshi, yagize ati “Iyo mu muryango batongana hejuru y’umwana muto w’uruhinja, ubwonko butanga amakuru ku bindi bice by’umubiri biti ‘nimwicare ntimukure hano hari ikibazo’.”

Ni ingingo yatunguye benshi kuko batakekaga ko intonganya hagati y’abashakanye zagira ingaruka ku mikurire y’umwana, ariko noneho aha i Musanze ho zanavuyemo urupfu rw’umwana.

Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger